
Bimwe mu bigo by’abikorera bigora abiga tekinike, imyuga n’ubumenyingiro bari mu imenyerezwa-mwuga
Feb 11, 2025 - 11:58
Abiga tekinike imyuga n’ubumenyingiro baravuga ko babangamiwe nuko hari bimwe mu bigo by’abikorera bibagora ku bijyanye no kubaha umwanya mu gihe cy’imenyerezamwuga. Nigihe bahawe uwo mwanya, bakagorwa no kubona ibikoresho bihagije. Icyakora urwego rw’igihugu rushinzwe tekinike, imyuga n’ubumenyingiro ruvuga ko rushishikajwe no guhuza ibigo by’amashuri n’iby’abikorera kugirango habeho ukorohereza abanyeshuri bifuza gukora imenyerezamwuga.
kwamamaza
Bamwe mu biga mu bigo bya tekinike imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda bavuga ko kugeza uyu munsi hakiri imbogamizi ku bajya gushaka aho bimenyereza imwuga. Bavuga ko bamwe bagorwa no kubona ibigo bibemerera biri ku rwego rushimishije cyangwa se banabemerera bagashyirirwaho umupaka ku gukoresha ibikoresho byabugenewe.
Umunyeshuli yagize ati: “kubona stage ntabwo byoroha, gusa nyine nkabo mu mujyi kuko ariho byagize cyane niho tubasha kuba…ariko nk’abantu biga Electronic, akenshi bisaba kuba uziranye n’umuntu.”
Undi ati: “ hamwe na hamwe biraboneka ku bintu bimwe na bimwe nka Biogaz kuko urabona hano twarabitangiye. Hanze yuko mu Rwanda tutaratera imbere mu bijyanye na Biogaz, ntabwo biratera imbere. Naho wayibona, akenshi batubwira ko turi abana, ntabwo bari gutanga stage. Nizo mbogamizi turi guhura nazo muri iyi minsi.”
“ bamwe na bamwe bajya bagira izo mpungenge z’uko dushobora kugenda tukica akazi kabo.”
Nubwo bimeze bityo ariko, impuguke mu bijyanye n’imyuga n’ubumenyingiro na tekinike akaba n’umuyobozi wa Nyanza technical Secondary school riherereye mu ntara y’Amajyepfo, Ing Pierre Ngabonziza Germain, avuga ko hashyizweho ingamba n’umurongo wa nyawe kugirango abakenera kwimenyereza babone umwanya binyuze mu mikoranire y’ibigo by’amashuri n’ abikorera kugirango abanyeshuri boroherezwe.
Ati: “ ubundi mu bigo by’amashuli hafi ya byose byigisha imyuga n’ubumenyi ngiro bigira umwarimu ushinzwe gushakira abo bana stage. Ariko hari aho twifashisha ababyeyi bitewe n’ubushobozi bwabo kugira ngo babone aho bakorera. Aho rero tugomba kubanza kubashakira za stage ku bigo by’ishuli kuko amabaruwa nitwe tuyandika ariko tukagira na za kampani tuba twarasinyanye amasezerano y’ubufatanye.”
“ariko nanone haracyari ingamba zo gukomeza kuvugana n’amakampani kuko umwana wakiye akiga, ntashobore kubona aho yimenyereza umwuga w’ibyo yize, n’ubundi ntacyo tuba tumaze.”
“icyo tubasaba ni uko kampani zifatanye n’ibigo by’amashuli, n’ababyeyi … byanze bikunze tuzagera kubyo igihugu cyifuza.”
Dipl Paul UMUKUNZI; umuyobozi wa Rwanda TVET Board, yemeza ko hagomba kubaho imikoranire ya Leta, ibigo by’amashuri n’abikorera kugirango impande zombi zishyigikirane.
Ati: “ikindi navuga ni nk’abana bigira mu gice cy’icyaro, aho usanga batarabona kampani nyinshi z’ikoranabuhanga. Ibyo bibasaba gukora ingendo, rimwe na rimwe bakajya bmu mijyi aho basanga ibigo by’ikoranabuhanga. Ni urugendo rero kuko private igenda izamuka, iterimbere ni nako aba bana bazagenda babona cyangwa boroherwa no kubona aho bajya kwimenyereza umwuga.”
“icyo nasaba gusa ni uko bya bigo bitandukanye by’abikorera bifite ubushobozi ariko bitaratangira gukorana natwe no gutanga umwanya ku bana b’abanyarwanda ngo bimenyereze umurimo, bafungura amarembo kugira ngo dukomeze dufatanye kubaka igihugu.”
Imwe mu mbogamizi ikomeje kugaragazwa n’abifuza kwimenyereza imyuga harimo imbogamizi z’ibikoresho. Bavuga ko abafite ibigo badaha umwanya abimenyereza kugirango barusheho kwiyungura ubumenyi mu buryo buhagije.
@ BERWA GAKUBA Prudence/Isango Star-Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


