Abaturage barinubira abakomeje kuvanga indimi z’amahanga n’ururimi rw’ikinyarwanda

Bamwe mu baturage ntibashima abakomeje kuvangavanga indimi z’amahanga n’ururimi rw’ikinyarwanda mu gihe bari kuganira, ibi bavuga ko bitagakwiye kuko atari bose bumva izo ndimi ndetse ko ari ukwica umuco ndetse bikabangamira ubwumvane hagati y’umuntu n’undi.

kwamamaza

Kimwe mu bitandukanya ibihugu ni ururimi rukoreshwa muri icyo gihugu, aho usanga bamwe bakoresha ururimi rw’Icyongereza, Igifaransa, Igiswahili ndetse n'ururimi gakondo rw’icyo gihugu urwo rukaba n’umutungo ukomeye w’igihugu.

Bamwe mu banyarwanda bavuga ko babangamiwe n’abakomeje kuvangavanga indimi z’amahanga n’ururimi rw’ikinyarwanda mu gihe baganira n’abandi, ibintu bavuga ko ari uguta inyuma ya huye mu gihe undi atumva urwo rurimi ndetse ko ari ukwica umuco.

Umwe ati "mfite umwana hari igihe aza akambwira ibintu njyewe bikanshanga ariko nanjye nkabyakira, kuri njye mba numva ko yavuga ikinyarwanda nzi".   

Undi ati "bigezweho cyane , hari igihe ushobora kuvugisha nk'umuntu agashyiramo icyongereza muri kuvuga ikinyarwanda indimi akazivanga, imbogamizi ngiramo nuko ntabasha gusobanukirwa neza ibyo avuze". 

Undi nawe ati "iyo ubundi umuntu akubajije mu kinyarwanda cyangwa muri kuganira ugomba gusubiza mu kinyarwanda kuko njyewe niba tuvuganye ikinyarwanda ugashyiramo icyongereza nubundi sinumve ibyo uvuze uba ukoreye zero".     

Uwiringiyimana Jean Claude, Umuyobozi ushinzwe kubungabunga no guteza imbere umuco n’ururimi mu nteko y’umuco, avuga ko kuvangavanga indimi ataribwo busirimu ahubwo ko bakwiye guhindura iyo myumvire bakavuga ururimi rumwe rutavangiye cyane cyane ikinyarwanda kuko aricyo abanyarwanda bahuriyeho.

Ati "mubwumvane cyangwa se mu gutanga ubutumwa iyo uzirikana ubutumwa utanga ni ukuzirikana abo ubwira, ukoresha urwo rurimi yakazirikanye abo abwira, kuvangavanga indimi agaragaza ko ari ubusirimu, agaragaza ko yize umuntu ufite imyumvire imeze ityo nubundi akeneye kwiga binarenze no kwiga izo ndimi akeneye akeneye kugira imyumvire yerekana ko kuvanga indimi ataribyo bigaragaza ubusirimu, gukoresha neza ikinyarwanda bitagaragaza yuko ugikoresheje atavanga indimi ari umuturage kuko aba atarasobanukirwa, umuntu najya gukoresha indimi azikoreshe neza, ikinyarwanda ntabwo ari ururimi dukondoreramo ibyo tubonye byose".         

Iyo urebye isura nshya igihugu gifite ubu ni nako umwimerere w’ururimi rw’ikinyarwanda ugenda uhinduka yaba mu mivugire ndetse no mu myandikire, ibivugwa ko hadashyizwemo imbaraga ari nako ururimi rwagenda ruta umwimerere warwo.

Mu Rwanda imibare igaragaza ko 99.7% bakoresha ururimi rw’ikinyarwanda rukaba arirwo rukoreshwa cyane mu gihugu.

Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali

 Oct 23, 2024 - 09:08