Barasabwa kwipimisha mu buryo buhoraho indwara zitandura

Mu gihe imibare yikigo cyigihugu cyibarurishamibare igaragaza ko indwara zitandura arizo zihitana abantu benshi mu Rwanda ndetse muri iki gihe haracyagaragara abantu bafite imyumvire yo kutazipimisha, bavuga ko zifata abantu bakuze gusa. Nimugihe inzego zubuzima zikangurira abantu kujya bipimisha izi ndwara bihoraho kuko zitareba imyaka. Zinavuga ko iyo indwara zibonetse kare zishobora kwitabwaho zigakira vuba.

kwamamaza

Raporo yikigo cyigihugu cyibarurishamibare mu Rwanda igaragaza ko indwara zitandura zihariye ijanisha rinini ryibihitana abanyarwanda benshi. Gusa ahanini ibyo biterwa numubare muto wabakangukira kwipimisha izi indwara.

 NAMBAJIMANA Dativa; umuforomokazi kuri poste de sante Umuhoza iherereye mu murenge wa Nyakabanda, avuga ko urubyiruko rukinangira kwipimisha indwara zitandura.

Ati:"abandi bakiri bato nk'urubyiruko kereka iyo yaje kwivuza ukabona ko ari ngombwa nazo ukazimupima , kuko uwinjiye wese muri consultation [ isuzumiro] hari izo apimwa. Ni bake cyane bitabira kwipimisha indwara zitandura ari urubyiruko."

Ibi kandi bishimangirwa na bamwe mu baturage. Bagaragaza ko indwara zitandura bazizi ariko batajya bazipimisha kuko bumva ko zifata abantu bakuze, nubwo hari n'abandi basobanukiwe ibyiza byo kuzipimisha.

Umwe yagize ati:"indwara zitandura nzi nka kanseri, diabetes, imivuduko y'amaraso.... njye mba numva izo ari indwara z'abasaza!"

Undi ati:" nta njye kwipimisha kuko mba numva ko ntazo mba mfite."

Icyakora umwe usobanukiwe n'akamaro ko kwisuzumisha kare izi ndwara avuga ko " ilbituma umenya uko uhagaze. Wasanga umexe neza, nta miti baguha bakugira inama zuko ugomba kwitwara. Iyo basanze ufite ikibazo baguha imiti bakakubwira uburyo uzajya uyikoresha."

Inzego zubuzima mu Rwanda zemeza ko umubare wabahitanwa nindwara zitandura wazamutse kurusha izindi ndwara. Zisaba ko abantu bajya bazipimisha kenshi atari uko gusa bumva barwaye.

Julien MAHORO NIYINGABIRA; umuvugizi wa Minisiteri yubuzima, ati:" akenshi abantu bajya kwa muganga ari uko bumva barwaye, barembye, umuriro wazamutse, ntabwo abasha kubyuka. Ariko no kujya kwa muganga ngo bakubwire uko uhagaze, bakubwire icyo wakora kugira ngo ubuzima bwawe burusheho kuba bwiza, utarwaye, utarembye, ni ngombwa mu buzima."

Anavuga ko kuba abantu benshi bahitanwa nizi ndwara zitandura byatumye hashyirwaho ingamba zo kuzirinda no kuzipima kenshi. Icyakora anavuga ko bitaragera ku rwego rushimishije kuko bifuza ku biba umuco wa buri wese.

Ati:" ibi bituma uyu munsi abantu basigaye bafite uburyo babayeho bubatera izi ndwara zitanduka nka diabetes, umuvuduko w'amaraso, indwara z'umutima, kanseri zitandukanye. Ariyo mpamvu twavuze tuti reka dutangire ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu ikijyanyr n'imibereho yo kwirinda izi ndwara."

" murabibona iyo habayeho nka car free day tuba twateganyije aho abantu bajya kwipimisha umuvuduko w'amaraso, ingano y'isukari mu mubiri, n'ibindi byose kugira ngo bamenye uko bahagaze. Ariko nanone ntituragera aho twifuza kuko twifuza ko biba mu mucyo wa buri muntu."

Imibare ya raporo yikigo cyigihugu cyibarurishamibare igaragaza ko mu bantu 100, 43 aribo bapfiriye mu bitaro nibigo nderabuzima mu 2023 bazize indwara zandura. Nimu gihe abagera kuri 46 bapfuye bazira indwara zitandura, naho abandi 11% bazize izindi mpamvu nkibikomere nimvune.

Mu mpfu zabereye mu ngo no mu miryango, izigera kuri 28.6% zatewe nindwara zandura, naho 61.2% zatewe nindwara zitandura. Nimu gihe izindi 10.2% zatewe nibikomere nimvune, ibikigaragaza icyuho kiri mu kwirinda no kwipimisha indwara zitandura. 

@Yassini TUYISHIMIRE/Isango Star-Kigali.

 Jul 23, 2024 - 06:53