Barasaba ko ibyangombwa byo kubaka byajya bitangwa mu minsi micye

Hari abatuye mu mujyi wa Kigali bavuga ko hakurikijwe umuvuduko w’iterambere igihugu nk’u Rwanda kiriho ndetse n’ikoranabuhanga rihari, bitagakwiye kuba bigifata iminsi 30 ngo umuntu abone icyangombwa cyo kubaka kuko hari n’abo bishyira mu gihombo, bagasaba ko ibi byahinduka.

kwamamaza

Kigali ni umujyi uri gukura ari nako utera imbere, ibi binajyana n’inyubako zikomeza kubakwa mu bice bitandukanye byawo, gusa ngo kubona ibyangombwa byo kubaka bifata iminsi myinshi ibyo abakenera kubaka bavuga ko bitagakwiye bakurikije ikoranabuhanga ryimakajwe mu mitangire ya serivisi ndetse n’uburyo u Rwanda rwihuta mu iterambere.

Umwe ati "kubaka bitwara igihe kirekire cyane, urabisaba ku murenge ukaba ugomba kubijyana ku karere kugirango bikugereho byibura ni amezi 2".

Undi ati "hari umuntu ushobora gutekereza akavuga ngo nzajya gushaka icyangombwa aruko banki yampaye amafaranga, niba bamuhaye amafaranga akajya gushaka icyangombwa kikamara iminsi 30, ya mafaranga icyo yayateganyirije ntabura akantu akuraho".  

Bwana Dusabimana Fulgence, Visi Meya w’umujyi wa Kigali, ushinzwe imiturire n’ibikorwaremezo, avuga ko uku gutinda kw’ibyangombwa byo kubaka guterwa n’ubucye bw’abashinzwe kubitanga kandi ababisaba aribenshi.

Ati "ku kijyanye n'umubare w'ibyangombwa twakira muri uyu mujyi, ni umujyi uri gukura kandi ukura wihuta ku buryo hari igihe tubona abasaba barenze ubushobozi bw'abakozi dufite kugirango babashe gutanga ibyangombwa kandi mu minsi yagenwe icyo kikaba ari icya mbere gishobora gutuma umuntu atinda kubona icyangombwa".   

Kuba abasaba ibyangombwa byo kubaka mu mujyi wa Kigali ari benshi binemezwa na Dusengiyumva Samuel, Meya w’uyu mujyi.

Ati "umujyi wa Kigali dutanga ibyangombwa hagati y'ibihumbi 2000 na 4000 mu kwezi bitewe nuko byagenze ariko iyo ufashe icyangombwa cyatanzwe mu gihe gito n'icyatinze ubona hari ibitinda cyane". 

Gusa akomeza avuga ko hari ingamba zigiye gufatwa kuburyo ibi byangombwa bizajya biboneka mu minsi itarenze 10.

Ati "hari ingamba turi kunoza ku buryo iminsi turifuza kuyigabanya ikava kuri 21 ikaba yaba byibuze iminsi 10 aho niho twifuza kujya ariko bizadusaba ko hari ibyo duhindura n'amategeko ajyanye nabyo n'ababikora".   

Mu gihe ibyangombwa byo kubaka bizaba biboneka mu minsi micye kandi ku buryo butagoye ababisaba, byitezweho ko bizanagabanya ubwubatsi bukozwe mu kajagari kuko hari abitwaza ko bagorwa no kubona ibi byangombwa bakubaka ibitujuje inyubako zitabifite kenshi zitanajyanye n’aho zubatswe.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Sep 19, 2024 - 09:09