Barasaba ko ibigo by’urubiruko byo mu cyaro byakongererwa ubushobozi

Bamwe mu rubyiruko ruturuka mu bice by’ibyaro barasaba ko ibigo by’urubyiruko byakongererwa ubushobozi ndetse bikagezwa hose kuko ari inzira nziza yo kuzamura no kugaragariza impano ku bazifite. Nimugihe ubuyobozi bw’ikigo cy’urubyiruko kizwi nka club Rafiki giherereye mu karere ka nyarugenge buvuga ko uko ubushobozi n’abaterankunga bagenda baboneka ari ko  ibyo bigo bigenda bigezwa henshi ndetse na servise zitangirwamo zikiyongera kugirango bifashe urubyiruko kugaragaza ubumenyi n’inzozi zarwo ndetse no kubarinda kwishora mu ngeso mbi.

kwamamaza

Abanyeshuli biga mu rwunge rw’amashuri rwa Kanyinya ruherereye mu murenge wa Kanyinya, mu karere ka Nyarugenge, bavuga ko bo na bagenzi baturuka mu bice by’ibyaro babangamirwa no kuba hari ibice bitabamo ibigo by’urubyiruko kandi ariho bakazamuriye impano zabo.

Bavuga ko ibyo bibadindiza kugerera ku nzozi zabo ku gihe ugereranyije na bagenzi babo baba babyegereye. Basaba ko byakongerwa bikabegerezwa kuko byabafasha.

Umwe ati: “ Hari ukuntu usanga nk’umwana afite impano ariko kugira ngo abone umuntu uyimuzamurira ngo igere ku yindi ntera bigasaba ikintu kinini. Aravuga ari uri umukene ntabwo ukwiye kujya muri ibi kuko nta bushobozi bwabyo ufite.”

“ barahari benshi kuko hari nabo tuziranye! Hari abo usanga baricaye nko mu rugo kandi bari bafite impano zo gukora ikintu ariko ntibabone ubwo bushobozi bwo kubazamura ngo babashe kugikora.”

“nihereyeho, mfite impano yo gukina umupira kandi ndayikunda kandi nta kintu mba numva ntakwiyumvamo! Gusa nyine kugira ngo nzabone umuntu ukinzamuramo mvuge ngo nanjye ngeze kuri uru rwego, bisaba umuntu urenze akabinyigisha kuko Maman cyangwa abandi baravuga bati ‘nta bushobozi ufite, ba wihanganye uzabikora nukura.”

Undi ati:“ tubibona nk’imbogamizi kandi cyane. Ubundi twifuza ko I Kanyinya haba hari abo bantu babafatanyabikorwa bacu bahoraho kuburyo niba wumva ukeneye kuririmba kandi ubizi, wagenda kandi bakakwakira. Ariko kuva aha ujya I Nyamirambo haba harimo urugendo runini cyangwa kugira ngo bazaze bagusange hano, hari ibintu byinshi uba umaze kwibagirwa.”

Gusa Alamba Stephanie; umuyobozi mukuru w’ikigo cy’urubyiruko kizwa nka club Rafiki, avuga ko aho ibi bigo biri bitanga umusaruro  ndetse bikomeza kongererwa imbaraga.

Yemeza ko bisaba leta n’abafatanyabikorwa byabyo kwagurira ibyo bikorwa aho bitari kuko bifasha urubyiruko.

Ati: “ no mu maraporo yacu no hirya no hino dufite centre nyinshi mu gihugu ariko mu byifuzo, twifuza ko byaba mu mirenge hirya no hino. Ariko ni ibyifuzo dutanga ariko ntibiragerwaho.”

“ mu maraporo duhora dutanga tubigarukaho ko abana n’urubyiruko bifuza ko ibigo nka Club Rafiki biba hose. Kugira ngo Leta ibidufashemo ni ukuvuga ngo ni ibigo dusanzwe dufite nibagire imbaraga noneho nibamara kubakwamo imbaraga n’izo zindi Leta yagenda ishyiraho kimwe ku kindi, gake gake.”

Yongeraho ko “ hari abaterankunga benshi baba bahari kugira ngo babidufashemo.”

Zimwe muri izi mbogamizi ni bimwe mu byagarutseho ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa ubusanzwe uba ku itariki ya 11 Ukwakira(10) buri mwaka.

Mu kwizihiza uyu munsi, club Rafiki yifatanyije n’abiga mu rwunge rw’amashuri rwa Kanyinya, ku nsanganyamatsiko igira iti “ejo heza mu biganza byanjye”.

@Berwa Gakuba Prudence/Isango Star-Kigali.

 Oct 14, 2024 - 14:14