Barasaba ko hashyirwaho nkunganire mu kugura gaz bwa mbere

Bamwe mu baturage bavuga ko bagikoresha ibicanwa birimo inkwi n’amakara nabyo bigoye kubibona ariko bagasaba ko bakoroherezwa kugura gaz bunganiwe na leta bagacana ibidahumanya ikirere.

kwamamaza

Mu rwego rwo kugabanya iyangizwa ry’ikirere no kurengera ibidukikije, Leta y’u Rwanda yari yariyemeje ko muri gahunda yo kwihutisha iterambere ya NST1, umubare w’abakoresha inkwi n’amakara mu guteka wari kugabanuka ukava ku kigero cya 79.9% byariho muri 2017 bikagera byibura kuri 42% muri 2024, ariko iza kurangira igeze kuri 76.1%.

Kugeza ubu hari abaturage bavuga ko bafite ikibazo cyo kubona ibicanwa birimo inkwi n’amakara, bagasaba ko hashyizweho nkunganire mu kugura gaz byabafasha kubona ibyo batekesha batangije ibidukikije.

Umwe ati "kubasha guteka iyo wabonye ubushobozi ugura ikilo cy'amakara ugacana ariko nabyo birahenze ikilo kirimo kugura 400Frw kugirango ubone amakara yo gucana, ubone ibyo kurya ni ikibazo, inkwi zo nta biti tugira nta mashyamba, bibaye byiza hakazaho nka gaz bakajya baha umuntu mu bushobozi bwe bakamutegeka nuko agenda yishyura kugirango buri wese abone uko acana".       

Undi ati "habaho uburyo gaz zaboneka kuri makeya ku buryo uwo ariwe wese yakibonamo n'umucumbitsi akibonamo". 

Dr. Concorde Nsengumuremyi uyobora ikigo cy’igihugu gishinzwe amashyamba (RFA) avuga ko kubufatanye n’izindi nzego bazagenda bafasha abaturage kuba babona gaz.

Ati "ni ugukorana n'izindi nzego cyane cyane zibishinzwe, twebwe kubera ko nubundi kudakoresha gaz n'ubundi buryo budahumanya ikirere bigira ingaruka zikomeye cyane mu bidukikije byumwihariko ku mashyamba yacu, dukomeza gukora ubukangurambaga kugirango umubare w'abakoresha gaz cyangwa biyogaze ugende wiyongera, ku bufatanye n'indi mishinga itandukanye ya leta tugiye dufite gahunda yo gutanga imbabura zirondereza ibicanwa mungo ndetse no gukoresha muvero nini zirondereza mu mashuri". 

Mu mujyi wa Kigali abakoresha inkwi bari ku kigero cya 19.3%, abakoresha amakara ni 57.6%, abakoresha gaz 20%. Naho  abakoresha ibicanwa bikomoka ku mashyamba, ingo 32% zikoresha imbabura zirondereza ibicanwa, naho ingo zikoresha biyogaze zanganaga na 5% mu mwaka 2022.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Nov 7, 2024 - 14:32