RBC iravuga ko indwara zititaweho zibasira abakuru kurusha abato

Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima mu Rwanda (RBC) kiravuga ko indwara zititaweho zibasira abakuru kurusha abato aho ubushakashatsi bwa RBC bwagaragaje ko mu banyarwanda 100 haba harimo 48 by’abakuru barwaye inzoka zo munda, biravugwa mu gihe hari abaturage bagaragaza ko badasobanukiwe izi ndwara bakifuza ubukangurambaga buhagije ngo bazimenye.

kwamamaza

Dr. Albert Tuyishime ushinzwe ishami ryo gukumira no kurwanya indwara mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) aragaragaza indwara zititaweho ziganje mu Rwanda.

Yagize ati "iziganje mu Rwanda harimo inzoka zo munda,birareziyoze yiganje cyane cyane ahakikije ibishanga, hakaza teniya ifite n'uburyo igera mu bwonko bw'umuntu igatera indwara y'igicuri, hari imidido, hari uruheri, ibisazi biterwa no kurumwa kw'imbwa cyane cyane zidakingiwe, n'ubumara buterwa no kurumwa n'inzoka".

Iyo uganiriye n’abaturage bo murenge wa Kinyinya w’akarere ka Gasabo bumvikana bavuga ko izi ndwara zititaweho bamwe baba bazizi ariko hari n'abadohoka kuzirinda.

Aba baturage kandi bavuga ko nk’indwara y’imidido abenshi batayifiteho amakuru ahagije kuburyo hakwiye ubukangurambaga kuri iyi ndwara.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) rigaragaza ko izi ndwara n’ubusanzwe leta z’ibihugu zitazitaho uko bikwiye kuko zidashoramo n'amafaranga ahagije mu bikorwa byo kuzirwanya.

Icyakora Dr. Albert Tuyishime ushinzwe ishimi ryo gukumira no kurwanya indwara muri RBC akomeza avuga ko leta y’u Rwanda yo ishyize imbere kurwanya izi ndwara zititabwaho.

Yakomeje agira ati "ingamba zafashwe ku rwego rw'igihugu ndetse no ku rwego rw'uturere, ni ugukora igenamigambi rihuriweho, ikigo cy'igihugu cy'ubuzima n'ibindi bigo bishamikiye kuri leta hamwe n'abafatanyabikorwa batandukanye bafite aho bahuriye n'izi ndwara twese tugahurira hamwe tugashyira ibikorwa hamwe kugirango icyadutera cyose izo ndwara tugikumire duciye muri iyo miyoboro itandukanye". 

Indwara zititaweho uko bikwiye RBC ivuga ko zugarije abakuru kurusha abato aho mu Rwanda imibare igaragaza ko abantu 100 muri bo 48 bakuru baba barwaye inzoka zo mu nda.

Muri rusange RBC ivuga ko mu Rwanda abantu 100 muri bo 41 baba barwaye izi ndwara zititaweho.

Inkuru ya Theoneste Zigama Isango Star Kigali

 Feb 1, 2023 - 09:38