Baranenga ababyeyi batererana abangavu batewe inda z’imburagihe

Bamwe mu baturage baranenga ababyeyi batererana abangavu batewe inda z’imburagihe kandi aribo bakabaye bafata iyambere kugirango babarinde izindi ngaruka. Imiryango itari iya leta igira uruhare mu kwita ku bangavu batewe inda ivuga ko iki kibazo gihangayikishije kandi kigira ingaruka.

kwamamaza

Uwera (izina yahimbwe) ni umwana w’umukobwa uvuka mu karere ka kamonyi.  Mu buhamya bw’ubuzima bushaririye yanyuzemo nyuma yo guterwa inda ku myaka 18, avuga ko byamusigiye ibikomere bituruka ku itotezwa yakorewe n’ababyeyi be ndetse n’abandi bo mu muryango, kandi aribo bakamubaye hafi.

Mu kiganiro n’Isango Star, yagize ati: “nabyaye narigaga ngeze muri tronc-commun. Bamaze kubimenya barambwira ngo aho kugira ngo nzabahamagare mbabwira ko nabyaye, nzabahamagare mbabwira ko napfuye. Ubwo nahamagaye uwayinteye, ati reka reka inda si iyanjye! Mujyana mu rugo, ngo ibase sinayikarabirizamo ikinyendaro! Umwana yarira ngo jya guterura diploma yawe yarize! Iwacu banyanga, bantoteza, bansohora abakanjugunya hanze ngo njye kurara ahandi.”

Uwase ahamya ko hari benshi banyura mu buzima nk’ubwo yanyuzemo nuko bikabakururira ibikomere bidakira. Avuga ko ijwi ryabo ryahabwa agaciro mu muryango.

Ati: “agahinda ko abana b’abakobwa baragafite kuko urumva baratotezwa, ntawe bereka ntan’uwo babwira. Icyagakozwe ni uko nibura iyo uwamuteye iyo nda amutereranye, ababyeyi ntabwo bakagombye kumutererana.”

Ku rundi ruhande, hari abaturage bahamya ko ababyaye ari abangavu batereranwa, gutotezwa no guhozwa ku nkeke, ndetse ko hari abo biviramo urupfu.

Umwe ati: “hari uwo byabayeho nuko banayikuramo rwose maze iramuhitana, yarafite 17!”

Undi ati: “bana babyara imbyaro zitateganyijwe nuko iwabo bikabarakaza maze bikaba ngombwa ko umwana agira uburakari nuko nawe akava mu rugo.”

“buriya iyo ubyaye umwana ukamutererana, buriya uburenganzira bw’umwana uba uri kubumwima. Ariko iyo umwegereye ukamugira inshuti y’umuryango, umwana nawe yumva ko uri umubyeyi.”

Atagiye kure y’ihohoterwa abangavu babyaye izitateguwe bakorerwa iwabo mu muryango, MUSEMAKWELI Andrew; Umuyobozi wungirije wa programme igire wubake ejo mu muryango wivuga butumwa ufasha abangavu babyaye imburagihe, AEE mu Rwanda, avuga ko hagikenewe ingamba zigisha abagize umuryango kugira ngo hirindwe ingaruka zikomeye zaba ku wabyaye ari umwangavu.

Ati: “baba batabyumva, bakumva ni igisebo mu muryango uko umwana agahitamo kutaba muri uwo muryango maze akajya kwibana cyangwa kubana n’abandi, cyangwa se akanahitamo kujya mu mihanda. Turasaba ko natwe babyeyi twahinduka.”

Imibare ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) igaragaza ko kuva mu kwezi kwa 7 kugeza mu kwezi kwa 12 kwa 2022, abakobwa ibihumbi 13 bari munsi y’imyaka 19 aribo batewe inda zitateganyijwe. Nimugihe hacyibazwa ibikorwa mu gukurikirana imibereho yabo mu miryango bavukamo mu gihe ikibazo gisa n’igikomeje kuburirwa umuti.

@ INGABIRE Gina/Isango Star-Kigali.

 Aug 27, 2024 - 10:55