Abagabo barasabwa kugira uruhare mu konka kw’abana

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) kirasaba abagabo kugira uruhare mu konka kw’abana babo binyuze mu gufasha umubyeyi wabyaye kubona ibya ngombwa nkenerwa birimo amashereka nk’ibyafasha mu mikurire y’umwana atagwingiye. Nimugihe bamwe mu bagabo bavuga ko batita ku konka k’umwana.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho ku wa gatatu, ku ya 7 Kamena (08), ubwo NCDA ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) n’abandi bafatanyabikorwa batangizaga icyumweru cyo konsa mu karere ka Nyabihu, mu murenge wa Kabatwa.

Akarere ka Nyabihu ni kamwe mu turere tugaragaramo ibibazo by’igwingira n’iby’imirire mibi, ahon imibare yakusanyijwe mu cyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana muri Kamena (06) igaragaza ko abana bari munsi y’imyaka ibiri bo mur’aka karere bagwingiye ari 31.2%, mugihe ku rwego rw’igihugu ari 20.4.

Ingabire Assumpta; umuyobozi wa NCDA, avuga ko konsa umwana mu isaha ya mbere ndetse no mu mezi atandatu nta kindi avangiye ari bumwe mu buryo bwo gukumira ibibazo nk’ibi.

Yagize ati: “abahanga berekanye ko konsa mu isaha ya mbere umwana akimara kuvuka, agomba gukomeza konka amezi atandatu atavangiwe habe n’amazi, bimwongera ubudahangarwa mu mubiri, bikamurinda indwara zitandukanye. “

Nubwo bimeze gutya ariko, anavuga ko imibare ya DHS 2020 igaragaza ko konsa byagabanutseho 7%. Ubundi abana bonse bakivuka, nta nubwo twagira abana benshi bagwingiye nk’uko tubafite.”

Avuga ko isuzuma ryagaragaje ko uretse ubumenyi buke, no kuba umubyeyi w’umugore wabyaye aba afite inshingano zo kujya gushakakisha imibereho bigatuma yibagirwa konsa umwana.

Ibi kandi byiyongeraho kuba hari ababyara bakabura ababafasha imirimo yo mu rugo, bikabatera umuhangayiko utuma adahembera, akabura amashereka yo konsa umwana.

Ati: “kubura umuntu ufasha umubyeyi imirimo yo mu rugo nyuma yo kubyara agifite intege nke, turabizi twese ko kugira ngo umubyeyi ahembere, abone amashereka ari uko umubiri utuje, uruhutse. Nuko nawe akabona indyo yuzuye kugira ngo abone amashereka. Rero iyo atabonye umuntu umufasha iyo mirimo, umubyeyi ajya mu kazi nuko agacuragana , akagira umuhangayiko noneho ntahembere neza.”

Asaba ababyeyi b’abagabo kugira uruhare mu konka k’umwana binyuze mu gufasha umubyeyi imirimo yo mu rugo.

Ingabire, yagize ati“ niyo mpamvu rero tuvuga ngo babyeyi b’abagabo mudufashe, mugihe ubizi ko ufite umubyeyi  mu rugo, mufashe imirimo yo mu rugo uko bishoboka kugira ngo atekane, atuze muriwe noneho ahembere abone amashereka.”

Uruhare rw’umubyeyi w’umugabo mu konsa umwana runashimangirwa n’umuganga ku kigo nderabuzima cya Kabatwa. Avuga ko umugabo ashobora gufasha umugore, cyane n’igihe yavuze amashereka.

Ati: “bagabo beza, buriya hari igihe umubyeyi agera akabura amashereka. Ariko hari benshi batazi yuko iyo umubyeyi yabuze amashereka akamukomanga mu mugongo , amashereka agera aho akaboneka. Ku ruhare rw’umugabo na none. Iyo afasha umubyeyi ya mirimo yo mu rugo bituma atavunika cyane, bituma ava ku buryo bukabije.

Mpoyanyi Tadeyo utuye mu Murenge wa Kabatwa, Akagali ka Rugarama, avuga ko abagabo benshi batazi ko bafite inshingano mu konka ku mwana.

Ati: “ abagabo benshi ntabwo twita ku konka k’umwana! Hari n’ibintu bavuze byo gukora mu ntugu z’umubyeyi , ndabizi ko abagabo baraha aribwo bwa mbere babyumvishe. Ubu turakangurira bagenzi bacu kujya babikora, bite ku bana babo bonke neza. Umugabo yatahaga yasanga nta kibazo afite[umwana], atari kurira, akumva ko yonse nuko bikagarukira aho. Ariko ubu turakangutse, turajya tubyitaho.”

Kugira ngo umubyeyi abone amasereka ni uko agomba kubonaifunguro rihagije kandi ryuzuye , ndetse akabaho atekanye. Bivuze ko abagize umuryango bagomba kumurinda intonganya, umunaniro, umuhangayiko, ndetse n’ibindi byamuhungabanya mu mitekerereze ye.

 Aug 8, 2024 - 17:51