
Babangamiwe n’umutekano muke uterwa no kudacanwa kw’amatara yo ku muhanda
Jul 18, 2024 - 15:00
Hari abaturage bagaragaza ko bahura n’ikibazo cy’umutekano mucye mu masaha y’ijoro bitewe nuko ku mihanda banyuraho hari amatara yangiritse ahandi akaba atarahagezwa. Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko hari gahunda yo gusana amatara yo ku mihanda yangiritse ndetse no gushyira amashya aho ataragezwa.
kwamamaza
Abaturage bo mu mujyi wa Kigali bavugako bafite ikibazo cy’amatara yo ku mihanda n’abafite amapoto ariko nta matara barashyirirwaho bibateza ikibazo cy’impanuka, ubujura ndetse n’umutekano mucye bitewe n’umwijima. Basaba ko bashyirirwaho ibyatuma bumva batekanye kurushaho.
Mu kiganiro n’Isango Star, umwe yagize ati:“kuba amatara adahari, imbogamizi zikomeye zihari ni umwijima abajura bitwikira bakiba bantu, bakabashikuza amatelefoni, amasakoshi kandi bishobora no gukurura impanuka za hato na hato kuko ari mu mwijima. Badushyiriraho amatara natwe tukaba ahabona.”
Undi ati: “twebwe imbogamizi tugirira kuri uyu muhanda ni uko habamo ibisambo, indaya kubera ziba zitwikiriye ijoro kubera ko bataducanira amatara.”
Emma Claudine NTIRENGANYA; Umuyobozi mukuru ushizwe itumanaho mu mujyi wa Kigali, avuga ko hari gahunda yo gushira amatara aho ataragera ndetse n’ayangiritse agasimbuzwa.
Anashishikariza abaturiye umuhanda gushiraho amatara ku mazu yabo ndetse n’inzego zibanze gukaza irondo.
Ati:“ni gahunda ihari ya Leta yo gushyira amatara ku mihanda. Aho bitaragera naho bizahagera. Niba aho ngaho amatara yararangije kuhagera…niba ari ibibazo bya tekiniki twabikurikirana natwe ngo tumenye kubera iki amatara ahari ariko umuriro ukaba utarageramo. Hirya no hino ndetse naho asanzwe yarageze atari kwaka kugira ngo asimbuzwe. Uturiye imihanda itari gucanirwa bagomba kumenya yuko bagomba gushyira itara ku irembo kuko urumuri ni ingenzi. Ikindi turashishikariza inzego zibanze gukaza amarondo kugira ngo ibintu n’abantu, ubuzima bwabo bukomeze kubungwabungwa.”
Kugeza ubu, mu guhugu hose hamaze gushyirwaho amatara ku mihanda ifite uburebure bwa km 2,185. Nimu gihe intego ari ukoumwaka w’2024 urangira ari Km 2,373.
@ Amina MUTONIWASE/ Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


