Babangamirwa no kubura servise zimwe mu gihe cy'iminsi y'ikiruhuko

Bamwe mu baturage baravuga ko babangamirwa no kubura service zimwe na zimwe mu gihe habayeho iminsi yikiruhuko. Basaba ko byakemuka. Ibi kandi byemezwa n'impuguke mu bukungu zivuga ko bididindiza ubukungu bw'igihugu. Zivuga ko hakwiye kuba hari umuntu utanga service zibanze mu bigo byose ku buryo uzikenera akazibona.

kwamamaza

Buri mwaka mu Rwanda habarurwa za miliyoni zinjizwa ziturutse mu mitangire ya servise zitandukanye. Gusa bamwe mu baturage bavuga ko bakibangamirwa nuko mu gihe habaye ikiruhuko gishyirwaho n'inzego zireberera umurimo mu Rwanda, hari service batabona kandi bazikeneye byihutirwa.

Mu kiganiro Isango Star yagiranye na bamwe mu baturage bo hirya no hino, umwe yagize ati: "Serivise turazibura kuko nshobora nko kujya guhaha ikintu runaka nuko ukakibura."

Undi ati: "Hakwiye gusigaraho umuntu kuburyo ugeze nko kwa muganga nka serivise ya mituweli ibangamiye umuntu akakoherereza."

"ubundi rero buriya niba conge  yabaye, ntabwo kuri bank hakabaye conge! Kuko hashobora kuba habaye conge ku mukozi wa Leta ariko njyewe wikorera ku giti cyanjye nkaba nkeneye kujya gukora. Kuri Bank buriya ntihakagombye kuba conge, ku ivuriro... no ku kagali hagomba kuba hari umuntu ushobora kuba yakemura ibibazo biringaniye."

Impuguke mu bukungu zivuga ko igihugu nk'u Rwanda gifite ubukungu bwihuta, kuba hari service umuntu akenera akayibura bidindiza ubukungu.

Prof. Callixte Kabera; impuguke mu by'ubukungu, avuga ko hakwiye kujyaho uburyo bw'ikoranabuhanga ndetse no kuba hari abantu bafasha abakeneye servise kuzibona badategereje.

Ati: " Bidindiza ubukungu. urazi mu Rwanda serivise zitanga ikigero kinini ku bijyanye na GDP ( umusaruro mbumbe). ni ukuvuga ko habaye amakonje menshi  hakaba kudatanga izo serivise, hari ibintu byinshi bidindira: ari mu rwego rw'ubukungu, urwego rwa serivise zisanzwe zihabwa abaturage, ni ibintu byinshi byadindira. Rero ahubwo icyo twasaba inzego zibishinzwe zikwiye kuba ziganiriza izo serivise bireba kugira ngo buri muntu wese agire servise. Ubuse tuvuze ngo amaduka yose arafunze muri Kigali, za Supermarket zirafunzwe...hose harafunzwe, urumva ingaruka byagira ari ku bukungu ari no ku bantu bakenera izo serivise?!"

"Rero icyo twasaba ni uko serivise zibishinzwe ari Minisiteri y'Ubucuruzi, n'izindi zirebwa na serivise zihabwa abaturage hakwiye kujyaho uburyo hatabura serivise amasaha, iminsi yose ku buryo umuntu akenera serivise afite aho ayaka. Ntabwo abantu bose bagirira ibibazo icyarimwe cyangwa ibyiza icyarimwe! hagomba kuboneka servise zihoraho, aho bibaye ngombwa ahatari ikoranabuhanga rituma bikorwa, hakajyaho abantu batanga servise nkenerwa ku bantu bose." 

Ibijyanye no kwakira abantu neza no kubaha service bigenda birushaho gutera imbere mu Rwanda uko imyaka iza, urugero nkaho mu 2019, u Rwanda rwari rwakiriye inama n'ibindi bikorwa bisaga 220 byitabiriwe n'abashyitsi ibihumbi 43, binjije igihugu miliyoni 65 z'amadolari y'Amerika. Nimugihe mu 2023 rwakiriye inama 160 zazanye abashyitsi ibihumbi 65. 

@Vestine UMURERWA/Isango Star-Kigali.

 Aug 26, 2024 - 16:52