
Igitero cya drone i Goma cyahitanye batatu barimo umukozi wa UNICEF
Mar 11, 2026 - 09:40
Mu rukerera rwo ku wa 11 Werurwe (03) 2026, umujyi wa Goma mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wagabweho igitero cya drone y’intambara cyibasiye agace gatuwe n’abasivile, gihitana abantu batatu barimo umukozi w’umuryango wita ku bana wa Loni (UNICEF) ukomoka mu Bufaransa. Ni mu gihe umutwe wa AFC/M23 ushinja ubutegetsi bwa Kinshasa kuba inyuma y’icyo gitero.
kwamamaza
Amakuru yatangajwe n’umutwe wa AFC/M23 ugenzura umujyi wa Goma avuga ko iki gitero cyagabwe mu gitondo kare cyane, kikibasira inzu iri mu gace ka Katindo, kamwe mu duce tuzwiho guturwamo n’abasivile n’abafite ubushobozi muri uyu mujyi.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko iki gitero cyahitanye abantu batatu, barimo umukozi w’umuryango mpuzamahanga ukora ibikorwa by’ubutabazi. Nyuma yaho, mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, yatangaje ko umwe mu bapfuye ari umufaransakazi witwa Carine Buisset, wakoreraga UNICEF.

Bertrand Bisimwa, Perezida wa AFC akaba n’umuhuzabikorwa wungirije wa AFC/M23, yavuze ko igitero cyakozwe na drone yoherejwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa, anabushinja gukomeza kurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano.
Yavuze ko ibi bitero bikomeje kugaragaza uko ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeza kwica agahenge k’imirwano mu gihe abafatanyabikorwa mu biganiro by’amahoro bakomeje guceceka.
Nubwo aya makuru yatangajwe na M23, umuryango wa UNICEF nturemeza ku mugaragaro urupfu rw’uwo mukozi wavuzwe. Ni mu gihe kandi igisirikare cya Leta ya Congo na cyo kitari cyagira icyo gitangaza kuri iki gitero.
Ibinyamakuru bimwe byo muri Congo byatangaje ko drone ishobora kuba yaguye mu gace ka Himbi, kamwe mu duce dukize two mu majyaruguru ya Goma gatuwemo n’abantu bakomeye mu nzego za gisirikare na politiki. Cyane ko iyo nzu yegeranye n'ituwemo n'umugore wa Joseph Kabila wahoze ayobora RDC.

Amwe mu makuru avuga ko cyari kigendereye guca umutwe AFC/ M23, cyane ko Gen Sultan Makenga, Corneille Nangaa ndetse n'abandi bayobozi b'uyu mutwe batuye muri aka gace.
Iki gitero kibaye nyuma y’amezi menshi nta mirwano igaragara ibera muri Goma, umujyi umaze igihe ugenzurwa na M23, kikaba gishobora kongera kuzamura umwuka mubi hagati y’uyu mutwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


