Ubwongereza: Itsinda ry’abacanshuro Wagner ryashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.

Itsinda ry’abacanshuro ry’abarusiya rigira uruhare mu ntambara muri Ukraine rikomeje no kugaragara imbere ku rugamba ku mugabane w’Africa. Iri tsinda rishinjwa kurengera mu bikorwa byaryo, aho uwahoze ari umuyobozi waryo, nyakwigendera LEvgueni Prigojine, aherutse gukwa mu ndege yahanutse muri Kanama (08), nk’uko byatangajwe bikanemezwa n’ubutegetsi bw’Uburusiya.

kwamamaza

Icyakora kur’ubu, mu nyandiko Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Suella Braverman, yamurikiye inteko ishingamategeko y’Uburusiya kur’uyu wa gatatu, ku ya 6 Nzeri (09) 2023, yerekana ko itsinda rya Wagner riri ku rutonde rw’imirwe y’uterabwoba nka za Boko Haram cyangwa Hamas.

Ibi bivuze ko bibujijwe n’amategeko y’Ubwongereza kujya muri iri tsinda, kuritera inkunga, cyangwa se gukoresha ikirango cyayo [logo].

Imitungo y’abayobozi b’iri tsinda/umutwe iri ku butaka bw’Ubwongeraza iri mu maboko y’iki gihugu, ariko izafatwa nk’imitungo y’abakora iterabwoba, igenzurwe n’ubutegetsi.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara rigaruka ku byemezo byafashwe, Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu yavuze ko ari umuryango w’abacanshuro bahungabanya umutekano w’isi, itsinda ry’abicanyi bakoreshwa nk’intwaro ya gisilikari na Vladimir Poutine mu mahanga.

Iyi myanzuro ifashwe nyuma yuko bisabwe inshuro nyinshi mu mezi yashize, yaba ku ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho, bashinja aba bacanshuro kuba ba nyirabayazana y’ibikozwe kandi bigikorwa muri Ukraine, kugira uruhare mu bikorwa by’ububanyi n’amahanga, bityo gufatira ibihano Uburusiya nk’igihugu bidahagije.

 Sep 6, 2023 - 22:11