
U Bwongereza bwatumije ibihugu 35 mu nama idasanzwe ku mutekano wa Hormuz
Apr 1, 2026 - 14:41
U Bwongereza bwatumije ibihugu 35 mu nama idasanzwe igamije gushaka uko umutekano w’umuyoboro wa Hormuz warindwa, mu gihe intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati ikomeje gukomera, igateza ihungabana rikomeye ku bukungu n’umutekano by’isi.
kwamamaza
U Bwongereza bwatangaje ko bwafashe iya mbere mu gushaka ibisubizo byihutirwa ku bibazo by’umutekano biri guterwa n’intambara iri mu Burasirazuba bwo hagati, butumira ibihugu 35 mu nama igamije kurinda ubwikorezi bwo mu nyanja, cyane cyane mu muyoboro wa Hormuz unyurwamo igice kinini cya peteroli y’isi.
Minisitiri w’Intebe Keir Starmer yatangaje ko iyi nama izabera i Londres, igahuza ibihugu byemeye gukorera hamwe mu rwego rwo kwirinda ihungabana rikomeye ku bucuruzi mpuzamahanga. Yashimangiye ko u Bwongereza bwiteguye kugira uruhare rukomeye mu kuyobora uyu mugambi.
Iyi ntambwe ije mu gihe umwuka mubi ukomeje kwiyongera ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, agaragaje ko ashobora gukura igihugu cye mu muryango wa OTAN, awushinja kudatanga umusanzu uhagije mu bikorwa bya gisirikare Amerika irimo.
Ibi byateje impungenge ku hazaza h’imikoranire y’ibihugu bikomeye byo mu Burengerazuba bw'Isi mu bijyanye n’umutekano, mu gihe OTAN yari isanzwe ifatwa nk’inkingi ikomeye y’umutekano w’ibihugu byinshi by’i Burayi na Amerika.
Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Intebe wa Australia, Anthony Albanese, yaburiye abaturage b’iki gihugu ko amezi ari imbere ashobora kuzaba akomeye, bitewe n’ingaruka z’iyi ntambara ku bukungu, zirimo izamuka rikabije ry’ibiciro bya lisansi. Yasabye abaturage kugabanya ingendo zitari ngombwa no gukoresha transport rusange mu rwego rwo kugabanya ikoreshwa ry'ibikomoka kuri peteroli.

Hagati aho, umuryango Greenpeace watangaje ko ibigo bya peteroli biri kungukira muri iyi ntambara, bikabona inyungu zirenga miliyoni 80 z’amayero ku munsi, bitewe n’izamuka rikabije ry’ibiciro bya lisansi ugereranyije n’izamuka rya peteroli.
Nubwo igiciro cya peteroli ya Brent cyasubiye munsi ya $100 ku isoko mpuzamahanga, impungenge ziracyari nyinshi ku bukungu bw’isi, kuko ihungabana rishobora gukomeza mu gihe intambara itarabonerwa umuti.
Ni mu gihe Banki Nkuru ya Kuwait yafunze by’agateganyo icyicaro cyayo gikuru ndetse n’amashami amwe, mu rwego rwo kurinda abakozi n’ibikorwa byayo, nyuma y’ibitero bya drone byibasiye ahantu h’ingenzi harimo n’ikibuga cy’indege.
Mu gihe iibitero bikomeje ku mpande zombi, aho Amerika na Israel bakomeje kurasa ahantu h'ingenzi mu murwa mukuru Teheran, mu gihugu rwagati no mu majyepfo ashyira amajyaruguru ya Iran.

Iruhande rw'ibi, n'ibitero bya Israel muri Liban nabyo birakomeje, aho impungenge zikomeje kuba zose ku baturage bamaze kwimurwa n’intambara, nyuma y’uko Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz, atangaje ko uduce two mu majyepfo y’iki gihugu tuzakomeza kugenzurwa n’ingabo za Israel ndetse amazu akazasenywa, ibintu bishobora gutuma benshi batongera gusubira ahitwaga iwabo no mu byabo.
Ibi byose bigaragaza ko intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati irimo gufata indi ntera, ikaba ikibazo gikomeje kugira ingaruka zikomeye ku isi yose, haba ku mutekano, ubukungu no ku mibereho y’abaturage.
@RFI
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


