
Amavubi yegukanye igikombe cya FIFA series mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul kagame
Mar 30, 2026 - 23:28
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yanditse amateka mashya yegukana Igikombe cya FIFASeries 2026 mu Itsinda A, nyuma yo gutsinda Estonia ibitego 2-0
kwamamaza
Hari mu mukino wa gicuti usoza iri rushanwa wabereye kuri Stade Amahoro i Kigali, Uyu mukino witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru wa FIFA, Mattias Grafström, bari mu bihumbi by’abafana bishimiye intsinzi y’Amavubi, Amavubi yafunguye amazamu ku munota wa 30 w’igice cya mbere, igitego cyatsinzwe na rutahizamu Abeddy Biramahire, nyuma y’umupira mwiza wari uturutse hagati mu kibuga. Iki gitego cyatumye u Rwanda rujya kuruhuka ruyoboye umukino.
Mu gice cya kabiri, Amavubi yakomeje gusatira ashaka kongera ikinyuranyo, maze ku munota wa 53" Leroy Mickels atsinda igitego cya kabiri, cyashimangiye intsinzi y’u Rwanda iyi ntsinzi yatumye Amavubi yegukana Igikombe cya FIFASeries mu Itsinda A, mu irushanwa ryabereye mu Mujyi wa Kigali, rikaba ryari rigizwe n’imikino ya gicuti igamije guteza imbere amakipe y’ibihugu.
Iyi ni intambwe ikomeye ku mupira w’amaguru w’u Rwanda, kuko Amavubi yegukanye igikombe cya gatatu mu mateka yayo. Mbere y’iki, yari yarabashije kwegukana CECAFA Cup mu 1999 ndetse na COMESA Cup mu 2001,
Abafana n’abakunzi b’umupira w’amaguru bishimiye iyi ntsinzi, bavuga ko ari ikimenyetso cy’iterambere rikomeje kugaragara mu ikipe y’igihugu, y'umutoza Constantine ndetse ko itanga icyizere cy’ejo hazaza heza, Umutoza w’Amavubi yashimye abakinnyi be ku bwitange bagaragaje, anashimira ubuyobozi n’abafana bakomeje gushyigikira ikipe, ashimangira ko bagiye gukomeza kwitegura andi marushanwa ari imbere bafite intego yo gukomeza gutsinda no guhesha ishema u Rwanda muri iri tsinda Estonia yabaye iya kabiri, kenya iba iya gatatu ninako grenada yabaye iya kane.



kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


