
Perezida Kagame yashimiye amakipe yageze muri 1/2 cya UCL afitanye imikoranire na visit Rwanda
Apr 16, 2026 - 00:56
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, yashimiye byimazeyo amakipe atatu akorana n'Urwanda muri gahunda ya Visit Rwanda, kuba yageze mu mikino ya ½ cya nyuma ya UEFA Champions League.
kwamamaza
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Kagame yagaragaje ibyishimo n’ishema u Rwanda rufite ku mikorere yarwo na makipe, arimo Atlético Madrid, Arsenal FC na Paris Saint-Germain nyuma yo kugera muri kimwe cya kabiri cyirushanwa rw'amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w'iburayi.
Yagize ati: “Twishimiye kubona abafatanyabikorwa batatu ba VisitRwanda bageze muri ½ cya nyuma cya UEFA Champions League! Imikinire ya Atletico Madrid, Arsenal na PSG yagaragaje kudahindagurika, ubuhanga buhanitse n’umurava, kandi dutegereje imikino iri imbere!”
Yakomeje ashimira by’umwihariko ikipe ya Arsenal FC ku bwo kugera kuri uru rwego, ati: “Turashimira cyane umwe mu bafatanyabikorwa ba VisitRwanda, Arsenal, kuba ageze muri ½ cya nyuma cya UEFA Champions League muri iri joro! Dutegereje kuzabashyigikira mu cyiciro gikurikira.
ibi bigaragaza uburyo ubufatanye bwa Visit Rwanda n’amakipe akomeye ku mugabane w’u Burayi bukomeje gutanga umusaruro, haba mu kumenyekanisha u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, ibi byerekana ko kugera muri iki cyiciro ari ikimenyetso cy’imbaraga, ubunyamwuga n’icyizere ayo makipe afite, bikaba binatanga icyizere cy’imikino irushijeho gushimisha abakunzi b’umupira w’amaguru ku isi yose.
lmikino ya ½ cya izagaruka ikipe ya Arsenal ihura na Atletico Madrid naho kurundi ruhande ikipe ya Paris Saint-Germain ihure na Bayern Munich.

kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


