Amasezerano y’u Rwanda na RDC, ikibuga cya Goma, FDLR: Ibikubiye mu bibazo byabajijwe Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yatangaje ko amasezerano y’amahoro u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasinyiwe i Washington ari intambwe ikomeye itanga icyizere cy’amahoro arambye mu karere. Aganira n'abanyamakuru, yanenze ubufatanye bw’amahanga n'umutwe wa FDLR mu guhungabanya umutekano, anagaruka ku mpamvu zo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma bikomeje kugarukwaho n'ibihugu by'Iburayi.

kwamamaza

Ibi yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro 'abanyamakuru cyabaye ku wa kane, ku wa 27 Ugushyingo (11) 2025. Perezida Paul Kagame yatangaje ko ibiganiro bihuriza intumwa z’u Rwanda n'iza RDC i Washington biri mu cyerekezo cy’amahoro nyuma y’imyaka myinshi yo kugerageza gukemura ikibazo cy’umutekano mu karere ariko ntibitange umusaruro.

Ku wa 27 Kamena (06) 2025, nibwo ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y'amahoro bigizwe mo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse aherutse gukurikirwa n’andi y’ubufatanye mu bukungu.

Yavuze ko kuba impande zombi zashoboye guhurira i Washington, nyuma y'ibiganiro bya Nairobi na Luanda bitatanze umusaruro, ariko ubu hatewe intambwe ikomeye itarabayeho mu myaka myinshi ishize.

Yagize ati:“Icy’uko guhurira i Washington byashoboka, tukaganira, tukemeranya cyangwa tukagira ibyo dusinya ni intambwe nziza. Mu myaka yose yabanje, ntihabayeho ikintu nk’icyo. Twabonye abantu basura u Rwanda na Congo, bakihutira muri Loni, mu kanama gashinzwe umutekano, bagatanga amatangazo, bagatora imyanzuro.”
"Ni yo mpamvu mu myaka ya mbere, twatakaje igihe kinini nta kintu gifatika tugeraho. Gahunda zombi, imwe ya Washington n’indi ya Doha ariko navuga ku ya Washington; iyi ni intambwe nziza iri mu cyerekezo cyiza, twaba tugeze mu bihe by’ingenzi biduha ibishoboka bigaragara n’icyizere cy’uko turi hafi yo kubona amahoro arambye, ni ikintu twakomeza kwizera no guharanira.”

Yavuze ko nubwo ibi biganiro byabanje bitatanze umusaruro ariko hari aho byagiye bifasha.

Perezida Kagame yagaragaje ko habayeho gahunda zo guhura na Perezida Tshisekedi mu bihe bitandukanye ariko bikimurwa inshuro ebyiri, ariko ko hari icyizere cyo kuzahura vuba cyane.

Habuze ubushake bwa politiki n'ubufatanye mu biganiro byabanje

Umukuru w’Igihugu yavuze ko impamvu ibiganiro byabanjirije ibya Washington bitatanze umusaruro ari uko haburaga ubushake bwa politiki ku mpande bireba, cyane cyane RDC. Yashimangiye ko umusaruro uri kuboneka ubu uturuka ku kuba Amerika yarafashije impande zombi kugera ku meza y’ibiganiro, ndetse ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump bukagaragaza ubushake bukanashyiraho ingengabihe y'uko ibikorwa bizagenda bikorwa.

Ati: "Yego bafite umusanzu ukomeye batanga, ariko iyo abo bireba ako kanya badashaka kubona umusaruro wa nyuma, ari wo umutekano n’amahoro, n’abakomeye baba bagishakisha inzira yo kunyuramo cyangwa byabarenze.”

Yavuze ko ibyabanje nabyo hari uruhare byagiye bigira, ati:"

Gufatira u Rwanda ibihano nta gisubizo byatanga ku bibazo bya RDC

Perezida Kagame nanone yikomye imvugo ikunze kugarukwaho na bamwe mu bategetsi ba RDC bakunze kumviakana basaba amahanga gufatira u Rwanda ibihano. Yabigarutseho yibaza uko ibihano byafasha RDC mu gukemura ibibazo biyugarije birimo iby’imiyoborere n'ibyatumye bamwe mu baturage bayo bafata intwaro.

Yagize ati: "“Barota ku manywa bavuga ibintu byinshi. Bagiye ahantu hose. Ibyo bazi ni uguhora basaba ‘ibihano, ibihano ku Rwanda’. Ariko se dufatiye ibihano u Rwanda, ibyo byakemura ibibazo byawe bite? Ibyo byakemura bite gucunga nabi ibirebana n’igihugu cyawe? Byaha bite uburenganzira bw’ubwenegihugu abantu batabaje imyaka myinshi, bikaba ngombwa ko bafata intwaro bakarwana? Byakemura bite ikibazo cyawe cyo gukoresha abacancuro ngo bakurwanire?”

Yibukije kandi ko u Rwanda rudashobora kurebera umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje gukorera hafi y’umupaka warwo, kandi ukomeje kugaragaza umugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano.

Yagarutse ku mpamvu zo gufungura ikibuga cy'indege cya Goma

Perezida Kagame yagarutse ku busabe bw’ibihugu by’u Burayi bwifuza ko ikibuga cy'indege cya Goma gifungurwa kugira ngo imfashanyo zigere ku baturage bo muri Kivu y'Epfo n'iya Ruguru, byirengagije ko RDC ubwayo yifungiye ikirere.

Yavuze ko gufungura iki kibuga bidashoboka kuko RDC ubwayo yafunze ikirere cyayo mu Burasirazuba.

Ati:“Indege ntabwo ziguruka mu kirere cy’Uburasirazuba bwa Congo kuko ari RDC yagifunze. None se ushobora gute gufungura ikibuga cy’indege mu kirere gifunze?”

Yavuze ko kandi ibirego by’Abanyaburayi bivuga ko M23 ariyo igenzura ikibuga kandi atari byo, ahubwo birengagiza FDLR igenzura ibice byinshi byo mu Burasirazuba, kandi igateza umutekano muke mu karere, ndetse no ukomeje gufashwa na FARDC n’abanyamahanga kubera amateka bafitanye.

Yagize ati:" Mu by’ukuri FDLR igenzura ibice byinshi kuko buri munsi babaga bahanganye na M23 na mbere y’uko bariya bagenzura ikibuga cy’indege bahagera."

Perezida Kagame yasobanuye ko FDLR ari yo mpamvu y’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, ariko ko amahanga adakunze kuyivugaho kubera ibihugu bimwe mu Burayi bifitanye amateka ashaririye n’u Rwanda bikorana nayo.

Ato:" Perezida Macron yigeze agira icyo ashaka kuvuga kuri FDLR? Uzi impamvu? Hari amateka maremare hagati y’iyo FDLR n’abo bandi bo mu Burayi.”

"Ni yo mpamvu ntacyo bajya bavuga kuri FDLR. Uzabibona igihe cyose iyo havuzwe ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa Congo, bavuga ‘M23 ishyigikiwe n’u Rwanda’ bagera kuri FDLR bakongorera, badakeneye ko hari ubyumva."

Yashimangiye ko abanyaburayi basanzwe bafite uruhare rukomeye mu mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse ko ibyo babibye ari byo byambukiranyije akarere.
Yagize ati: “Niba bibwira ko bashobora kuducecekesha ngo tureke kuvuga uruhare rwabo mu bibazo bikomeye bishingiye ku mateka byabaye hano mu Rwanda, bikambuka muri Congo, aho ubu hari imvugo z’urwango, bikozwe n’abayobozi n’abo bandi bo mu Burayi, bagashaka kubipfukirana, ndetse ntibashake no kubivugaho hanyuma bakavuga kuri Goma, M23, n’abandi bayigenzura. Ariko aho byavugiwe hari n’abo bandi bagenzura guverinoma ya RDC na FDLR, ni yo mpamvu nta muntu ushaka kuvuga kuri FDLR.”

Yatangaje ko ubutegetsi bwa RDC bufatanya n'abarwanya ubutegetsi bw'u Rwanda harimo n'abagize uruhare muri jenoside, mu mushinga wo kuvugurura FDLR, ndetse hari amakuru yemeza ko Jean-Luc Habyarimana, umuhungu wa Juvénal Habyarimana, ari we uzayiyobora.

Perezida Kagame yavuze ko biri mu mugambi wagaragajwe na Perezida wa RDC ubwo yiyamamazaga, agahiga gutera u Rwanda. Yahishuye ko Leta y’u Rwanda imaze igihe ikurikirana ingendo za bamwe mu Banyarwanda baba mu Burayi na Amerika bajya i Kinshasa gutanga inkunga ku FDLR.

Ati: "Mu bihe bya vuba, imyaka cyangwa amezi, umwe mu bahungu ba Habyarimana na bamwe mu bahunze baba i Burayi no muri Amerika bari muri gahunda ya FDLR, kandi bayishakira abarwanyi, bayiha amafaranga, bashyigikiwe na Perezida wa RDC ubwe.”

Yongeraho ko "Bahawe ubushobozi kugira ngo babigiremo uruhare, hamwe n’ababaye abayobozi muri Guverinoma bahunze nko mu myaka 20 ishize na none kubera gukorana na FDLR cyangwa ibindi bikorwa bituma Guverinoma idakomeza ibikorwa.”

Kugeza muri Kamena (06) 2025, FDLR yari igizwe n’abarwanyi bari hagati ya 7,000 na 10,000, iyobowe na Gen Pacifique Ntawunguka uzwi nka “Omega” mu gisirikare, naho politiki ikayoborwa na Lt Gen Byiringiro Victor.

Icyakora Perezida Kagame yagaragarije icyizere amasezerano mashya ya Washington n’imbaraga ziri gushyirwa mu biganiro bya Doha nk'ibishobora gufasha u Rwanda na RDC kugera ku mahoro arambye. Gusa yizera ko ibyo bizava ku bushake bw’impande bireba.

Yashimangiye ko u Rwanda rwiteguye gukora uruhare rwarwo, ariko ko bidashoboka mu gihe ikibazo cya FDLR n’ubufatanye igenerwa bikomeje kwirengagizwa.

 Nov 27, 2025 - 19:43