Amajyepfo: Basabwe gutanga ubutabera bifashishije ikoranabuhanga rigezweho

Abakora mu nzego z’ubutabera 362 bo mu bihugu bitandatu basabwe gutanga umusanzu wabo mu butabera bifashishije ikoranabuhanga rigezweho. Ibi byatangajwe ubwo ishuri rikuru ryigisha rikanateza imbere amategeko (ILPD) ryabahaga impamyabumenyi kur’uyu wa Kane, ku wa 28 Werurwe(03).

kwamamaza

Ibirori byo gutanga izi mpamyabumenyi kuri aba banyamategeko b’umwaga 362 byaranzwe n’akarasisi, imbyino gakondo ndetse n’ibyishimo kubarangije amasomo yabo ku nshuro 12.

Aba banyamategeko bavuga ko ubumenyi bahawe bugiye kubafasha guha abaturage serivisi nziza.

Umwe ati: "cyane nk’amategeko mboneza mubano ndetse n’amategeko nshinjabyaha twari twarayize muri undergraduate ariko hano ni ukuyacengera n’uburyo agomba gukoreshwa. Ibi rero ni intwaro ikomeye igiye kudufasha mu gufasha abaturage mu birebana n’amategeko ndetse no mu gutanga serivise nziza mu bijyanye n’amategeko.”

“ubundi nsanzwe nkora mu nzu y’amategeko bita ‘MAJI’, aho dufasha abaturage gusobanukirwa n’amategeko ndetse tukanabafasha tubunganira. Ubu tugiye kubafasha ibintu byinshi; icya mbere ni ukubaha serivise yihuse kubera ko ubumenyi bwiyongereye, rero n’[imbaraga ziriyongera. Icya kabiri, hari amategeko menshi agenda aza ndetse nayarasanzwe, twiyunguye ubumenyi. Muri gahunda yacu, harimo gusobanura no kwigisha amategeko, ubu tugiye kwigisha ibyo twumva cyane.”

Undi wavuye mu mahanga wigaga kuri iri shuli ry’amategeko, yagize ati: “Kubera ko u Rwanda rwaduhaye ubumenyi bw'ingenzi, tukaba tubonye n'imyambumenyi, bizadukuriraho imbogamizi twahuraga nazo mu bwunganizi mu mategeko.”

Yongeraho “ntabwo naba igisubizo cy'ibibazo byose biri mu butabera, ariko bizeye ko iyi mpamyabumenyi izamfasha mu mikorere yanjye, cyane cyane nita ku badafite kivurira.”

Dr. Ugirashebuja Emmanuel; Minisitiri w’Ubutabera n’Intumwa Nkuru ya Leta, yagaragaje ko abahawe imyambumenyi bakwiye kuzibyaza umusaruro bifashijije ikoranabuhanga, bagaharanira ko umubare w'ibibazo bigera mu nkiko bigabanyuka.

Ati: “niyo uri mu mwuga ugendanye n’iby’ubutabera, bisaba ko uhozaho, ukiga nuko ubumenyi warufite ukabukarishya, ugasubira mu mashuli ukagira ibyo wiga. Hari n’ibindi bimaze kugerwaho kubera aho tugeze muri sosiyete y’abantu, ibyogukoresha ikoranabuhanga , ubwenge bw’ubukorano ni ibintu dukwiye kureba icyo bizamara mu mwuga wacu wo gutanga ubutabera cyangwa n’abanyamategeko, no kureba uko twakoresha iri terambere kugira ngo ridufashe gutanga ubutabera kuri benshi.”

“ariko usabwa ni uko ukoresha ubundi bwenge, kureba icyakorwa kugira ngo umuntu akemure ibiri muri sosiyete. Rero iyo ubonye hari ubucucike bw’imanza utangira gutekereza ibindi byakorwa. Harimo ubuhuza kandi ugasanga ni nabwo bukemura ikibazo kurusha uko umuntu yakoresha inzira zo mu nkiko.twizera ko byaba ari umusanzu mu butabera kuko ubutabera ntabwo ari ukujya gusa mu nkiko.”

Abahawe impamyabumenyi 362 harimo 358 barangije mu bijyanye n'ubumenyingiro mu mategeko barimo abanyarwanda 302, abanyakameruni 34, abanyagambiya 17, Abanyakenya batatu, Umunya-Uganda umwe ndetse n’umwe wo muri Sudani y'epfo. Abasigaye ni abanyarwanda bane barangije mu bijyanye no gukemura ibibazo mbonezamubano.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Amajyepfo.

 Mar 29, 2024 - 17:34