FAO: Gufasha aborozi b'inkoko n'ingurube mu kongera umusaruro batanga ku isoko

Kuri uyu wa kane i Kigali hateraniye ibiganiro by’ishami ry’umuryango w'abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa ku isi ( FAO), Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi, n’aborozi b’amatungo magufi by’umwihariko inkoko n’ingurube haganirwa ku dushya twazanwa mu bworozi bwabo ngo batere imbere, bahaze isoko ry’igihugu n’amahanga.

kwamamaza

Urwego rw’ubworozi bw’amatungo magufi mu Rwanda rufite ibibazo bitandukanye nkuko ishami ry’umuryango w'abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa ku isi, (FAO) ryakoze ubushakashatsi begera aborozi mu gihugu.

Dr. Damien Shumbusha, Umuyobozi w’umushinga wita ku guhanga udushya mu bworozi bw’inkoko n’ingurube mu ishami ry’umuryango w'abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa ku isi mu Rwanda agaruka kuri bimwe mu bibazo basanganye aborozi bo mu Rwanda. 

Yagize ati "hari ikibazo cyo kubona ibiribwa byariya matungo inkoko, ingurube, icyakabiri ni ikibazo kijyanye n'isoko abahinzi, aborozi baravuga bati ibiciro rimwe na rimwe biri hejuru".  

Muhinda Oto Vianney, Umuyobozi wungirije w'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa ku isi (FAO) mu Rwanda avuga ku buryo bari gufatanya n’aborozi kugira bateze imbere ibyo bakora.

Yagize ati "kubera ko muri gahunda iriho ya leta biciye muri MINAGRI byagaragaye ko mu gihe kiri imbere duhereye n'ubungubu inyama dukeneye cyane mu Rwanda bitewe nuko n'abaturage bariyongera dukeneye kuvugurura imirire y'abantu mbese inyama dukeneye mu gihugu ziriyongera cyane, nka FAO twashakaga kugirango tuganire n'abantu bakora uyu mwuga turebe ni izihe tekinike nshyashya, ni utuhe dushya turi mu rwego rw'isi ahantu hatandukanye kubera ko ibyinshi byarakozwe, turagirango tubyumvikaneho n'abari muri uyu mwuga noneho udushya turi hirya no hino tuze twinjire mu mikorere yacu, mu bworozi bwacu kugirango twihutishe ubworozi bw'aya matungo yombi bukenewe cyane mu gihugu kugirango tubone inyama, amagi aribyo tubona bizagaburira abanyarwada mu gihe cy'ubu no mu gihe kizaza".   

Shirimpumu Jean Claude, Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’aborozi b’ingurube mu Rwanda avuga ko ibiganiro ku bibazo bafite bivamo ibisubizo bishya bakoresha mu guteza imbere umwuga wabo.

Yagize ati "nkibi biganiro bijyanye na politike y'igihugu ku bworozi hari ibibazo byinshi bivamo kugirango tubashe gutegura igenamigambi ry'igihe kirambye kizadufasha kugirango uwo mwuga ubashe gutera imbere".  

Butare Andrew, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’ubworozi bw’ibiguruka mu Rwanda we avuga ko bateguranye igenamigambi ry’imyaka 5 na FAO ishami ry’u Rwanda kugira bazamure ubushobozi bw’ibyo bakora.

Yagize ati "FAO yaraduherekeje turimo gukora igenamigambi ry'imyaka 5, kuva mu kwezi kwa 4 k'uyu mwaka tumaze kugira amahugurwa n'amanama yose agamije kongera ubushobozi".   

Ishami ry’umuryango w'abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa ku isi, FAO riri gukorera umushinga nkuyu mu bihugu 9 ku isi, aho bagaragaza ko bimwe mu byafasha isi kwihaza mu biribwa harimo guhanga udushya no kubanza kongerera ubushobozi aborozi bakagira uruhare muri politike z’igihugu batanga ibitekerezo by’uburyo bafashwa mu guteza imbere urwego rw’ubworozi.

Inkuru ya Bahizi Heritier Isango Star Kigali

 Nov 11, 2022 - 07:51