
Amajyaruguru: Abasora basobanukiwe ko umusoro batanga ubagarukira mu bikorwaremezo
Nov 6, 2024 - 08:41
Musanze mu ntara y'Amajyaruguru ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyongeye gushimira abasora bindashyikirwa ku nshuro ya 22, ibyo abasora bavuga ko nabo babona akamaro k’imisoro batanga ibagarukira mu bikorwaremezo n’ibindi.
kwamamaza
Ku nshuro ya 22 ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) gishimira abasora bindashyikirwa, abo mu ntara y'Amajyaruguru bashimiwe kuri iyi nshuro, bavuga ko bishimira aho iterambere ry’igihugu rigeze binyuze mu misoro batanga ibagarukira ikabagezaho ibikorwaremezo binyuranye n’ibindi muri rusange.
Umwe ati "umuntu iyo adasoze neza aba yikunze, aya mafaranga dutanga y'imisoro atugarukira mu bikorwa by'amajyambere mu gihugu cyacu harimo imihanda, amashuri, amavuriro byose iyo bihari mu gihugu bituma abaturarwanda babaho neza".
Uretse abasora bishimira iteramebere mu ikoranabunga ryo gusora hari n'abasora bato bagaragaza ko mumikoreshereze y’ikoranabuhanga rya EMB hakirimo birantega, ibyo Komiseri mukuru w’ikigo cy’imisoro n’amahoro mu Rwanda, Ronald Niwenshuti avuga ko bigiye gushakirwa ibisubizo.
Ati "ni ikibazo twemeye ko tugiye kwigaho turebe ni gute twabafasha ariko ni n'ikibazo tugiye gushyiramo ingufu mu rwego rwo kubahugura kugirango bumve neza, EBM si umusoro, si ikiguzi kugirango ube wayitunga ariko ni igikoresho kidufasha gukusanya imisoro, mu minsi ya vuba tuzatanga umurongo dukoranye n'izindi nzego".
Intara y’Amajyaruguru niyo yabaye iyambere mu gutanga imisoro yeguriwe inzego bwite za Leta, Umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, avuga ko bishimira aho intara y’Amajyaruguru igeze mu gusobanukirwa neza akamaro ko gusora, kandi ko hari n'ibigikeneye gukosorwa ngo irusheho.
Ati "intego twari twihaye twarayirengeje kandi byose byagizwemo uruhare n'abikorera n'abatuye iyi ntara yacu, twageze ku kigero cy'102%, hari ahantu hato tubona natwe ho gukosora cyane cyane ku birebana n'imisoro yeguriwe inzego z'ibanze aho ubona ko umwaka ushize intego twari twihaye tutayigezeho tukifuza ko uyu mwaka w'ingengo y'imari twatangiye aho twari dufite intege nke twarahabonye kandi twatangiye no gufata ibyemezo bituma tutazajya munsi".
Ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro mu Rwanda (RRA), ubu kivuga ko gifite intego yo kwinjiza imisoro ingana na Miliyali ibihumbi 3 ku mwaka, abasora mu byiciro byose ubu bagaragaza ko bamaze kumva neza akamaro ko gusora, binyuze mu bigaragararira amaso byerekana aho iterambere rigeze, gushimira abasora bindashyikirwa bizakomereza mu ntara y’Iburengerazabuza mu karere ka Rusizi.
Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star mu ntara y'Amajyaruguru.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


