
Perezida Paul Kagame avuga ko atazigera yemerera abaza kwigisha u Rwanda Demokarasi
Jun 19, 2024 - 08:49
Perezida Paul Kagame aravuga ko atazigera yemera abaza kwigisha u Rwanda Demokarasi bavuga ko rudafite, mu gihe nabo iyabo irimo ibibazo. Ku rundi ruhande, abasesengura ibya politiki bo baravuga ko ukunenga Demokarasi kw’amahanga ari ishyari ry’uko mu Rwanda amatora ari nayo agena Demokarasi abaho mu mutuzo nyamara iwabo byarananiranye.
kwamamaza
Si rimwe si kabiri bimwe mu bihugu n’imiryango mpuzamahanga byagiye binenga u Rwanda kutagira Demokarasi, bikaza cyane cyane mu bihe by’amatora by’umwihariko ay’umukuru w’igihugu bishinja Perezida Paul Kagame kugundira ubutegetsi.
Nyamara kuri Ismael Buchanan, impuguke mu bya politiki, avuga ko Demokarasi itagenwa n’amahanga, ahubwo ko uko kunenga kuba gushingiye ku ishyari ry’amahanga.
Ati "ntabwo bivuga ko Demokarasi yo mu Rwanda igomba kugenwa n'abantu baturuka hanze cyangwa abo aribo bose, ntabwo ari amahanga agena, Demokarasi igenda ihinduka bitewe n'ibihe abantu bagenda babamo, Demokarasi ni ubuyobozi bushyirwaho n'abaturage bugakorera abaturage bukaba bwavanwaho n'abaturage iryo niryo hame, niyompamvu abanyarwanda bitorera abayobozi bakabashyiraho bakanababaza inshingano babwiwe gukora mugihe batazikoze bakanasaba ko bavaho iyo niyo demokarasi y'abanyarwanda".
Akomeza agira ati "iyo amahanga anenga Demokarasi y'igihugu nk'u Rwanda aba afite izihe nyungu, niba abanyarwanda batoye, amatora bakayafata nkaho ari umuco wo kwitorera abayobozi beza ntibibe umuco wo guhangana, ntibibe umuco w'intambara nko mu bihugu by'abaturanyi bimwe na bimwe, niba tubikora neza bikarya amahanga iyo si Demokarasi baba bari inyuma ahubwo baba bari mu matiku, Demokarasi ni ukubana n'abandi, kwibuka ko twese turi abanyarwanda kandi twese tugomba gutahiriza umugozi umwe".

Mu kiganiro yagiranye n’ikigo gishinzwe itangazamakuru cy’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko atiteguye kwemerera abaza kumutokora nyamara nabo bafite umugogo mu maso yabo.
Ati "buri gice cyose cy’isi, buri gihugu cyose gifite amateka, imiterere, ibibazo, amahirwe, umuco n’ibindi byacyo byihariye, demokarasi nk’uko bamwe bayivuga, basigaye bayiha ubusobanuro bishakiye buha bamwe uburenganzira bwo kuvogera abandi, babashinja kutagira iyo demokarasi batekereza, nyamara nawe ufite ibibazo byawe bibangamiye demokarasi".
Akomeza agira ati "njye rero ibyo ntazemera, ni uko uzaba ufite ibibazo byawe, umutwaro wawe, warangiza ukaza kumpa amabwiriza y’uko nakemura ibibazo byange. Ibibazo kandi tuzi neza ko ubifitemo uruhare, cyangwa bimwe bikaba binaturuka iwawe, uko niko twiyemeje kwigira, tukita ku nshingano zacu, tukazikora mu buryo bukwiye uko dushoboye, mu nyungu zacu n’abaturage bacu, mu rwego rwo kwiteza imbere n’ibindi.”
Ni mu gihe mu Rwanda hagiye kuba amatora y’umukuru w’igihugu n’ay'Abadepite, aho Perezida Paul Kagame wo muri FPR Inkotanyi uri ku butegetsi azaba ahanganye na Dr. Frank Habineza wa Democratic Green Party of Rwanda ndetse na Phillipe Mpayimana nk’umukandida wigenga.
Bazatangira ibikorwa byo kwiyamamaza tariki ya 22 uku kwezi, barangize tariki ya 13 ukwezi kwa 7 mu gihe amatora azaba kuva tariki ya 14 kugeza kuya 16 ukwezi kwa 7 uyu mwaka.
Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


