
Ahakirirwa abana muri gahunda y'Intore mu biruhuko ntihahagije
Aug 16, 2024 - 08:18
Mu gihe Leta y'u Rwanda yashyizeho gahunda y'intore mu biruhuko hirya no hino mu gihugu hagamijwe gufasha abana kurushaho kongera ubumenyi ndetse nokubarinda ubuzererezi, mu gihe bari mu biruhuko, ababyeyi n'abana baravuga ko iyi gahunda yaje ari igisubizo.
kwamamaza
Mbere y'umwaka wa 2022, mu gihe cy'ibiruhuko cyane cyane bikuru by'amashuri, wasangaga hirya no hino abana badakurikiranwa uko bikwiye ndetse bamwe bakisanga mu buzererezi, n'izindi ngeso zashoboraga no kuba intandaro yo kwangirika k'ubuzima bwabo. Muri 2022, Leta y'u Rwanda, yaje gutangiza gahunda y'intore mu biruhuko, ndetse bamwe mu babyeyi bavuga ko yabafashirije abana.
Umwe ati "biriya bintu by'intore ni byiza cyane kubera ko birafasha, birinda abana kuba inzererezi kandi bigatera abana kugira ubumenyi bakagira icyo biyungura nicyo bazageraho mu gihe cyabo kiri imbere".
Undi ati "birinda abana kujya mu buzererezi no mungeso mbi bigatuma abana bahurira hamwe bakungurana n'ibitekerezo, igihombo bafite abana batari muri iyi gahunda akenshi bajya mungeso mbi, haba hagomba kubaho ubufatanye n'ubukangurambaga bwa leta kugirango babashe kujya ku mashuri cyangwa muri ibyo bikorwa".
Ibi kandi biremezwa na Mutoni Sonia, umwe mu banyeshuri bari muri iyi gahunda ku nzu y'urubyiruko ya Club Rafiki, mu karere ka Nyarugenge ndetse avuga ko bimuha umwanya wo kwidagaduraa na bagenzi be.
Ati "bidufasha kutirirwa mu rugo nta kintu turi gukora umunsi wose, bituma utagira irungu, nko mu rugo hari igihe uba wicaye ntacyo ufite cyo gukora bikagufasha kuza kumenyana n'abandi hano abana batuye hirya no hino mukamenyana ugakumbura ibintu byinshi, gukinana na bagenze banjye tukamenyerana".

Alamba Stephanie, Umuyobozi mukuru w'ikigo cy'urubyiruko cya Club Rafiki hamwe mu habeteranira intore mu biruhuko, aravuga ko imbogamizi bafite ari iy'ubuto bw'aho bakirira abanyeshuri, byanatumye bahitamo kubakira mu byiciro.
Ati "iyi ni inkunga Nyakubwaha Perezida wa Repubulika yatwemereye ko bazagura Rafiki igihe nikigera ariko turacyategereje, serivise dutanga ni izo dushoboye bitewe n'umwanya dufite, hari bamwe baza mu gitondo hari n'abandi baza nyuma ya saa sita".
Gahunda y'intore mu biruhuko yashyizweho n'icyahoze ari Minisiteri y'urubyiruko n’umuco, kuri ubu yabaye Minisiteri y'urubyiruko n'iterambere ry'ubuhanzi ku bufatanye n'izindi nzego zirimo Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu, Minisiteri y'uburezi n'izindi.
Nubwo ababyeyi bagaragaza akamaro k'iyi gahunda, ku rundi ruhande hari bamwe mu banyeshuri batayitabira, ibisaba ubufatanye bw'ababyeyi mu gufasha abana babo kwitabira gahunda y'Intore mu biruhuko.
Inkuru ya Jean Claude Cyiza/ Isango Star I Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


