Iran yatangaje ko yiteguye kwihorera nyuma y’igitero cya Amerika ku bwato bwayo

Ubutegetsi bwa Iran bwatangaje ko bugiye kwihorera nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirasiye ndetse zigafata ubwato bwayo mu nyanja buri mu muhora wa Hormuz. Ni mu gihe hiteguwe ibiganiro by’amahoro byari byitezwe gusubukurwa muri Islamabad bishobora guhungabana ndetse Iran ntirasubiza niba izabyitabira.

kwamamaza

RFI yatangaje ko umwuka mubi hagati ya Iran na Amerika wongeye gufata indi ntera ikomeye, nyuma y’uko igisirikare cya Amerika kirashe kigafata ubwato bwa Iran bwitwaga Touska, kivuga ko bwari bwagerageje kurenga ku mabwiriza yo gufunga ibyambu yashyizwe ku byambu by’iki gihugu.

Nk’uko ubuyobozi bwa gisirikare cya Amerika bubitangaza, ubu bwato bwirengagije ubutumwa bwabuburiraga bwatanzwe kuri radiyo, bituma buraswaho amasasu atatu agamije kubuhagarika ndetse bwangirika muri moteri, bituma ingabo za Amerika zibasha kubufata.

Iran yahise yamagana iki gikorwa, ivuga ko ari ubusahuzi bwo mu nyanja, inemeza ko ifite uburenganzira bwo kwihorera mu gihe cya vuba, nubwo itatangaje igihe nyacyo bizabera.

Ni ubwa mbere ingabo za Amerika zirashishije amasasu mu gushyira mu bikorwa icyemezo cyo gufunga inzira z’ubwikorezi ku byambu bya Iran, nyuma y’uko mbere zari zimaze gusubiza inyuma amato arenga 25 zidarashe.

Iki gikorwa kibaye mu gihe hari hitezwe gusubukurwa ibiganiro by’amahoro hagati y’impande zombi. Donald Trump yatangaje ko Amerika yohereje intumwa muri Pakistan kugira ngo zongere gutangiza ibyo biganiro mbere y’uko agahenge kari kariho karangira, ndetse hari ingingo yo kuganiro uko kakongerwa.

Gusa Iran yamaze kugaragaza ko idashishikajwe no kwitabira ibyo biganiro muri iki gihe, ishinja Amerika kubura ubushake nyakuri mu bya dipolomasi no gukomeza ibikorwa bya gisirikare birimo gufunga ibyambu byayo.

Umujyi wa Islamabad witeguye kwakira izi ntumwa z’Abanyamerika washyizwe mu mutekano ukomeye, mu gihe hari icyizere cyari cyavutse ko hashobora kongerwa igihe cy’agahenge. Icyakora, ibikorwa bya gisirikare biherutse kuba bishobora gutuma ibyo byari byitezwe bidashoboka.

Ibi bibazo bikomeje kuzamuka bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano w’akarere ndetse n’ubukungu mpuzamahanga, cyane cyane kubera akamaro k'umuhora wa Hormuz mu kunyuramo  peteroli ingana na 20% yo ku isi, aho igiciro cy'akagunguru cyari cyamanutseho nibura 7%.

 Apr 20, 2026 - 07:52