Afurika irasabwa abofisiye b’inzobere mu ikoranabuhanga bayifasha guhangana n'ibibazo by'umutekano biyugarije

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yatangaje ko Afurika idakeneye abofisiye bafite ubumenyi mu bya gisirikare gusa kugira ngo ihangane n'ibibazo by'umutekano biyugarije, ahubwo ikeneye abashoboye, bafite ubumenyi mu bijyanye n'ikoranabuhanga, indangagaciro n'ubushishozi bwo kuyobora mu kinyejana cya 21.

kwamamaza

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama ya 19 y’Abakomanda b’Amashuri ya Gisirikare muri Afurika (ACoC) iri kubera Kigali, aho ihuje abayobozi baturutse mu bihugu 24 byo ku mugabane wa Afurika, hagamijwe guhuza gahunda z’uburezi bwa gisirikare no kuganira ku cyerekezo cy’umugabane mu bijyanye n’umutekano n’amasomo agezweho.

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yavuze ko hakenewe abofisiye bafite ubumenyi buhanitse, bashoboye gukoresha ikoranabuhanga, bafite indangagaciro n’ubushobozi bwo gufata ibyemezo byihuse, kugira ngo bahangane n’ibibazo by’umutekano Afurika ihanganye nabyo muri iki gihe. Ibyo birimo iterabwoba, intambara zifashishwa ikoranabuhanga, ibyaha mpuzamahanga, ibibazo by’abimukira  batemewe n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe ziterwa n'umutekano muke.

Yagize ati: “Ibibazo Afurika ihanganye na byo ni byinshi kandi bivanze: kuva ku iterabwoba n’intambara zifashishwa ikoranabuhanga, kugeza ku binjira mu bihugu mu buryo butemewe, ibyaha mpuzamahanga n’ ihindagurika ry'ibihe riterwa n'umutekano muke."

Kubikemura, Minisitiri Marizamunda yavuze ko "bisaba ikiragano cy'abofisiye kitari gusa abahanga mu bya gisirikare, ahubwo bazi gukoresha ikoranabuhanga, bafite indangagaciro z’umwuga kandi bashoboye gutekereza ku rwego rwo hejuru no gufata ibyemezo byihuse. Ibi ni byo bitanga ishusho y’uburezi bwa gisirikare bw’umwuga muri iki kinyejana cya 21.”

Yavuze ko muri iki gihe, aho isi ihujwe kandi ikoranabuhanga rikura ku muvuduko ukabije, ubushobozi bw’inzego za gisirikare bwo kujyanishqa n'ibihe, guhanga udushya no gukorana ari bwo bugena imbaraga z’ubwirinzi bwa Afurika.

Minisitiri Marizamunda yanashimye uruhare rwa ACoC mu guhuza amashuri ya gisirikare ku mugabane, gusangira ubunararibonye no kongerera imikoranire ubushobozi, binyuze muri gahunda za African Union (AU) na African Standby Force.

Umuyobozi w’Ishuri rya RDF Command and Staff College, Brig Gen Andrew Nyamvumba, yavuze ko iyi nama atari uguhura gusa, ahubwo ari urubuga ruhuriza hamwe abayobozi b’inzobere mu bya gisirikare ku mugabane wose, bagasangira ibitekerezo, inyigisho zikanozwa, kandi imikoranire ikongirerwa imbaraga kugira ngo habeho ingabo z’ibihugu n’iza Afurika zishobora gukorana mu buryo buhamye.

Biteganyijwe ko mu minsi itatu iyi nama izamara, abayitabiriye bazaganira ku bibazo birimo guhuza integanyanyigisho, kungurana ibitekerezo kuri za porogaramu, kwinjiza ikoranabuhanga mu masomo, no gukoresha ikoranabuhanga mu myigire (digital learning platforms).

Ni mu gihe imyanzuro izafatirwa muri iyi nama izafasha gutegura abayobozi bashya n’abofisiye, bashoboye kuyobora ingabo z’ibihugu byinshi mu guhangana n’ibibazo by’umutekano byugarije Afurika muri iki gihe ndetse n’ejo hazaza.

 Nov 10, 2025 - 15:52