Abayobozi n’abakozi b’akarere ka Bugesera barasabwa kunoza inshingano
Apr 5, 2024 - 09:12
Ni mu gihembwe cya nyuma cy’umwaka w’ingengo y’imari 2023/2024. Bijyanye n’imihigo inzego zihaye muri uyu mwaka, ndetse bikanajyanishwa n’umusozo wa gahunda y’Igihugu igamije kwihutisha iterambere NST1, ubu ahenshi bari kugenzura ibimaze kugerwaho ndetse n’ibibura kugirango babashe kubyaza umusaruro amezi atatu asigaye.
kwamamaza
Ni nabyo Mutabazi Richard, Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, avuga ko bashingiyeho bategura umwiherero w’abakozi bose b’aka karere, barimo kuva kuri uyu wa Gatatu.
Ati "ni umwiherero w'abakozi bose b'akarere, abari ku cyicaro cy'akarere, abari mu mirenge no mutugari, turagirango twisuzume turebe ibyo tubona bitagenda uko bikwiye kugenda dufate ingamba twese turi hamwe, iki ni igihembwe cyanyuma twinjiyemo cy'umwaka w'imihigo, ni igihe dufashe kugirango turebe iby'imihigo, imitangire ya serivise, ari ibigenda n'ibitagenda hanyuma dufate ingamba twese turi kumwe".
Bamwe mu bitabiriye uyu mwiherero, babwiye Isango Star ko ari umwanya mwiza wo kuganira ku mikorere yabo, ndetse ngo biteguye kunoza byinshi ubwo bazaba basubiye mu nshingano.
Umwe ati "uyu mwanya tubonye w'umwiherero tugiye kuwubyaza umusaruro kurushaho turebe aho bikorwa neza twongeremo imbaraga, aho bitakorwaga neza naho hakosorwe".
Ku ruhande rw’intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, Guverineri wayo, avuga ko bibabaje kubona hakigaragara imikorere idakwiye muri aka karere, ndetse ngo uyu mwiherero ukwiye kuba umwanya wo kwikubita agashyi kuri buri umwe.
Ati "buriwese akwiye kwibaza kubera iki ndi hano, ndibuhavane iki, biradufasha kugirango tugire imyanzuro tuzavanamo, buri wese ku giti cye kuri gahunda ye agira umunsi ku munsi akwiye kureba akarere gahagaze gute uyu munsi, iyo turangije imihigo hagasohoka ikigereranyo kivuga ngo akarere ka Bugesera abaturage ntibishimiye serivise, bituraza inshinga ku gihe gipimo?".
Ni amahugurwa yagombaga gutwara arenga miliyoni 60 mu mafaranga y’u Rwanda, cyakora mu rwego rwo kugabanya iyi ngengo y’imari itari nto, ubuyobozi bw’aka karere bwahisemo kwifashisha ikigo cy’ishuri cya Maranyundo Girls’ School ndetse bizarangira bakoresheje miliyoni 15 gusa.
Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali
kwamamaza