
Abatuye umujyi wa Kigali barinubira ahaba ibibanza kubakwa n’ahazitirwa amabati ashaje
Sep 16, 2024 - 13:27
Abatuye mu mujyi wa Kigali barinubira abafite ibibanza biteganywa cyangwa ibiba biri kubakwa hanyuma muri icyo gihe bakabizitiza amabati ashaje cyangwa ibindi bintu bidasukuye. Bavuga ko aho hantu bihaha icyuho cyo gutinda gutunganywa ndetse byamara n’igihe bikaba n’indiri y’amabandi. Icyakora ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko hari gahunda yo guhangana n’abo bantu.
kwamamaza
Kimwe mu bigaragaza iterambere ry’umujyi wa Kigali harimo inyubako ziwuzamurwamo umunsi k’uwundi ndetse ibyo bikajyana no kuzirimbisha mu buryo butandukanye kugirango isuku n’isura y’umujyi wa Kigali itangirika.
Gusa hari bimwe bifatwa nk’ibigaragaraza nabi usura y’umujyi wa Kigali. Ibyo birimo nk’ahari ibibanza bimwe na bimwe bitubatse, inyubako zizamurwa ntizuzure, ndetse ibyo bibanza bikazitirwa n’amabati n’ibindi bitambara byabugenewe.
Ariko abakorera n’abaturiye bene ibyo bavuga ko ikibazo kivuka iyo ibyo bazitije bigeraho bigasaza bigahinduka umwanda burundu kuburyo byinubirwa n’ababibona.
Umuturage umwe waganiriye n’Isango Star kuri iki kibazo, yagize ati: “turabibona byashaje …nyine ubona bisa nabi cyane.Yego niba byamamaza wenda icyo kintu kiba gikorerwamo ariko biwkiye kuba bisaza nuko bagashyiraho ibindi bishya nuko hakaboneka agasuku.”
Undi ati: “naho kubishyira hantu ntibahubake? Ubona bifite isura itari nziza. Nk’urugero ...hari inzu imaze igihe kitari munsi y’amezi 8. Bamenye dare nuko barekera aho ngaho, ubona bisa nabi mu buryo bumwe cyangwa ubundi! nonese amabandi ntiyakwitsimbamo?!”
Aba baturage bavuga ko Leta ikwiye kubirwanya kuko “u Rwanda rwacu rugengwa n’isuku kandi abarugenda ni benshi!”
Ku ruhande rw’umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya; umuvugizi wawo, ashimangira ko ibyo ari kimwe byahagurukiwe kugirango hirindwe umwanda ndetse n’ingaruka ibyo bishobora kugira ku buzima n’isura y’umujyi.
Yagize ati: “isuku rero tuyitangirana n’ibyo bitubatse kuko ahenshi usanga hari nk’abantu bavuze bati ‘reka nkorotire’ nuko agashyiraho ibintu by’ibibati bidasobanutse, yagerageza wenda agatangira kubyamamazaho, nibyo wamamazaho ugasanga rimwe na rimwe byaracitse ntiwanabikuraho ngo ubisimbuze ibindi! Ibintu by’umwanda ntitubyemera mu mujyi wa Kigali, dukeneye Kigali ikeye.”
“usanga undi yarabiretse harahindutse igisambu, rimwe na rimwe ishobora kuba indiri y’amabandi n’ijoro. Navugaga ko ibyo bibanza bitubatse bishobora gutera icyo kibazo cy’umutekano muke ariyo mpamvu zushishikariza abantu kubyubaka bikoreshwa ikintu byagenewe. Niba ari ahagenewe kubaka. Ikindi bituma Kigali idasa neza, bigatuma umujyi wandura. Turifuza ko ibyo bibanza bibitunganya kuko turashaka kugabanya ubutaka buriho ivumbi uko bishoboka.”
Hashize iminsi hagenzurwa abatuye mu mujyi wa Kigali badohotse ku isuku, nk’ikirango cy’uyu mujyi, aho abatubahiriza amabwiriza y’isuku bagiye kujya bahabwa ibihano bikarishye kugira ngo bikosore.
@BERWA GAKUBA Prudence/ Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


