
Abatuye hafi n'imipaka ihuza u Rwanda na RDC barashima uruhare rwa RDF mu mutekano wabo
Apr 3, 2024 - 14:39
Abatuye mu murenge wa Busasamana wo mu karere ka Rubavu begeranye na RDC baravuga ko nubwo baba bumva urusaku rw’amasasu hafi yabo bitababuza gukora imirimo yabo. Barashimira ingabo z’u Rwanda zikomeje kubaba hafi. Ubuyobozi bw’aka karere bubizeza ko umutekano w’igihugu urinzwe neza. Bubasaba kutajya mubishobora kubahuza n’intambara ziri hakurya yabo.
kwamamaza
Abatuye mu karere ka Rubavu, hafi gato y’igihugu cy’abaturanyi cya RDC, bavuga ko bamaze kumenyera urusaku rw’amasasu y’imbunda ziremereye.
Mu kiganiro n’umunyamakuru w’Isango Star, umwe yagize ati: “ biraturika cyane, abantu bafite umutima mukeya bagashaka kugenda.”
Undi ati: “biraturika cyane rwose ku buryo twubyumva tukagira ubwoba. Urusaku tuyumva tukagira ngo ari hafi.”
Nubwo baba bumva urusaku rw’amasasu bari mu rugo, bemeza ko bitababuza gukora imirimo yabo nk’ibisanzwe. bashimira ingabo z’igisirikare cy’u Rwanda zibaba hafi muri ibyo bihe.
Umwe ati: “turashimira ko ziducungiye umutekano, natwe turi abaturage turawucunga kuko ntabwo dushaka ko hari utumeneramo.”
“dukora amarondo no kureba uwo utazi ukamenya ngo uyu ntabwo mubonaga ino!”

Undi ati: “Iyo uturanye n’umuntu akaza guhisha inzu, nawe bikugiraho ingaruka. Ariko turashimira RDF, cyane ko dufite umutekano. Niyo byaba biri guturika cyane muri Congo, abaturage batuye Busasamana twumva dufite umutekano kandi turakora, tukumva nta kibazo dufite kuko turinzwe n’ingabo z’igihugu.
“ziba zitubereye maso kandi turafashanya ku nzego zose, umutekano urahari, turatekanye nta kibazo.”
Uretse umutekano mu mpande zose z’igihugu cy’u Rwanda, ku mbibi z’imipaka ihuza u Rwanda na RDC uhora wakajijwe.
Mulindwa Prosper; umuyobozi w’akarere ka Rubavu, ytizeza abagatuye ko umutekano wabo urinzwe neza. Abasaba batuye mu mbibi z’igihugu cy’abaturanyi cya RDC kwirinda ibishobora kubahuza n’intambara.
Ati: “ bahore bizeye ko umutekano uhari kuko igihugu cyacu kirarinzwe. Reka twikorere, abo hakurya barwane n’ibibazo byabo, igihe bazabirangiriza, nabwo tuzabimenya twongere dukorane.”

Abatuye muri ibi bice bakomeje ibikorwa by’imirimo ibateza imbere, yaba ibihuriweho nk’imiganda, inama n’ibindi bibahuza n’ubuyobozi. Ibi byiyongeraho n’abakora za shuguli zisanzwe ku batuye mu karere ka Rubavu, kimwe n’abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ariko bwubahirije amabwiriza.
@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - Rubavu.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


