Abaturage batewe impungenge n'imihanda idafite inzira z'amazi

Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu iterambere ry’ibikorwaremezo, hari abatuye mu mujyi wa Kigali bagaragaza impungenge ku mazi aturuka mu mihanda adacunzwe neza cyane cyane imihanda yubatswe hambere, bagasaba ko iyi mihanda aho iri yahabwa inzira z’amazi zihagije.

kwamamaza

U Rwanda rukomeje gushyirwa mu bihugu byashyize imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo by’imihanda igezweho muri Afurika ndetse by’umwihariko mu mujyi wa Kigali imihanda iratunganywa umunsi ku munsi igashyirwamo kaburimbo, nyamara uko ubutaka butwikirwa na kaburimbo ni nako amazi yabucengeragamo yirundanya akaba ashobora kubyara umuvu, waba udacunzwe neza ukaba wakomeza gukura kuburyo wateza umwuzure, ibisaba ko ayo mazi ashakirwa inzira azajya anyuramo yerekeza mu bishanga ahari imigezi minini.

Nyamara kugeza ubu mu mujyi wa Kigali hari abaturage bagaragaza impungenge ku kuba imihanda imwe n’imwe itarahawe inzira z’amazi zihagije, bagasaba ko iki cyakwitabwaho.

Umwe ati "imvura ishobora kugwa ari nyinshi ikangiriza ibintu byinshi cyane, hari ukuntu imvura igwa ugasanga haretse kandi ari mu mujyi". 

Ni ikibazo kandi gihurirana n’imiturire irushaho gukura mu umujyi wa Kigali, ndetse Rurangwa Claude uyobora ishami rishinzwe ibikorwaremezo no kurengera ibidukikije mu mujyi wa Kigali, ashimangira ko mwene ayo mazi ariyo yagiye abyara za ruhurura, akavuga ko umuti w’ikibazo ushingiye mu mihanda iri kuvugururwa.

Ati "hari imihanda yagiye yubakwa kera ugasanga ubungubu ama rigore afite ubushobozi bwarangiye, icyo gihe imiyoboro y'amazi igenda yagurwa ariko na kera mu iyubakwa ry'imihanda hari ibitaritaweho, gufata amazi kuyageza aho adashobora guteza ikibazo aribyo byabyaye ruhurura, uyu munsi imihanda yubakwa yose amazi arafatwa akamanurwa akagenda akagezwa mu gishanga aho adashobora guteza ikibazo na kimwe, uko imihanda yubatswe kera igenda ivugururwa niko hagenda hongerwa n'imiyoboro y'amazi yimvura ifite ubushobozi bwo gutwara ayo mazi".        

Rurangwa Claude akomeza avuga ko hari ahagaragara amazi abura inzira nyamara zarashyizweho, bigaturuka ku bikorwa n’abaturage bangiza nkana inzira z’amazi bazimenamo imyanda, akabasaba gucika kuri iyo migirire.

Ati "hari aho usanga bamena imyanda muri ruhurura, biduteza ibyago cyane, ibishingwe biragenda bigafunga amazi, amazi iyo uyimye inzira yishakira inzira, turakangurira abaturage b'umujyi wa Kigali baturiye za ruhurura kwirinda kuzangiza, kwirinda kuzijuganyamo imyanda".    

Ni mu gihe kugeza ubu umujyi wa Kigali ukomeje ibikorwa byo kuvugurura imihanda minini n’iy’imigenderano ndetse no kubaka imihanda mishya igashyirwamo kaburimbo mu rwego rwo koroshya ingendo n’ubuhahirane.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Apr 2, 2024 - 08:24