Abacuruzi bitabiriye Expo baravuga ko uyu mwaka bidasanzwe muri iri murikagurisha

Abacuruzi baturutse hirya no hino bitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga ku nshuro ya 26 baravuga ko uko iminsi igenda yicuma abakiriya bari kugenda basura ibikorwa byabo bakaba bizeye kuzakuramo inyungu ubwo izaba irangiye.

kwamamaza

Iri murikagurisha mpuzamahanga ribaye ku nshuro ya 26 aba ari umwanya mwiza kubafite ibikorwa bitandukanye bakora kugirango baze babimurikire abaguzi bakabigura hanyuma nabo bagakuramo inyungu.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Jean-Chrysostome Ngabitsinze, yavuze ko iri murikagurisha uko imyaka igenda itambuka rigenda rizanamo ibintu byinshi bitandukanye aho yavuze ko iry’uyu mwaka ririmo udushya twinshi turimo udushyigikira ibikorerwa imbere mu gihugu made in Rwanda.

Bamwe mu bacuruzi bitabiriye iri murikagurisha mpuzamahanga bavuze ko bashimishijwe n’uburyo ibicuruzwa byabo bari kubisura kandi bakabigura bitandukanye nuko bari basanzwe bacururiza mu maduka yabo bityo bakaba bitezemo inyungu nyinshi uko iminsi igenda yicuma.

Umwe yagize ati "iyi expo iranejeje, abantu barimo baraza kandi baragura turabyishimiye, inyungu zirimo". 

Undi yagize ati "bari kubyitabira, abanyamahanga baraza"    

Abanyarwanda n’abandi bose bafite ibyo bakora barashishikarizwa kwitabira ku bwinshi iri murikagurisha kuko ariwo mwanya wo kubigaragaza ndetse bagakunda ibyo bakora babigaragariza amahanga nkuko Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Jean-Chrysostome Ngabitsinze yongeye kubyibutsa.

Yagize ati "umutekano urimo uhagije, Polisi irahari, ndakangurira buri wese, abanyarwanda bazasure expo, abanyamahanga bazaze kuko harimo ibintu byinshi bitandukanye kandi bidashobora kubonekera rimwe hanze kenshi na kenshi usanga hari n'ibyaje bishyashya bivuye mu bindi bihugu".     

Iri murikagurisha ryitabiriwe n’ibihugu 21 biturutse hirya no hino kw'isi aho abamurika ibyo bakora ari 403 barimo 118 baturutse hanze y’igihugu.

Inkuru ya Eric Kwizera / Isango Star Kigali

 Aug 1, 2023 - 08:37