Ese Uburusiya bugiye kwinjira mu ntambara ya Iran na Israel nyuma y'igitero cya Amerika?

Nyuma y’igitero cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri Iran, Uburusiya na Iran byatangiye kugirana ibiganiro byihariye bigamije guhuza ibitekerezo ku bibazo by’umutekano bikomeje gukara mu Burasirazuba bwo hagati- Moyen-Orient. Gusa hari impungenge z’uko Uburusiya bushobora kwinjira mu buryo buziguye cyangwa butaziguye mu makimbirane ari hagati ya Iran na Israel.

kwamamaza

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, ari i Moscou aho yahuye n’abayobozi bakuru b’Uburusiya barimo na Perezida Vladimir Poutine, baganira ku buryo impande zombi zahuriza hamwe ku makimbirane akomeje kwiyongera nyuma y’igitero cya Amerika ku butaka bwa Iran.

Mu butumwa yatangaje kuri televiziyo y’igihugu ya Iran, Araghchi yavuze ko "ibitekerezo n’imikoranire n' Uburusiya muri ibi bihe bikomeye ari ingenzi cyane."

Araghchi yashimangiye ko icyemezo cya Amerika cyo kugaba igitero kuri Iran gifite ingaruka zikomeye mu karere, bityo yizera ko ubufatanye na Moscou bushobora kugira icyo bugeraho mu guhangana n’iki kibazo.

Itangazamakuru rya Leta y’Uburusiya, TASS, ryatangaje ko ibi biganiro bigamije gukomeza “guhuza ibitekerezo hagati y'ubuyobozi bwa Iran n’Uburusiya ku bijyanye no kwiyongera kw’intambara.”

Nubwo Uburusiya na Iran basinyanye amasezerano y’ubufatanye muri Mutarama, ayo masezerano ntarimo ingingo isaba Uburusiya gutabara Iran mu gihe cy’intambara. Gusa, ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano wihariye, cyane cyane ku bijyanye n’ibikorwa bya gisirikare muri Syria. Ariko nanone, Uburusiya bunafitanye umubano mwiza n’Israel, impamvu ikomeye ituma usanga bigoye kumenya aho buhagaze byeruye. 

Ku ruhande rwa dipolomasi, intumwa ihoraho y’Uburusiya mu kanama ka ONU yavuze ko "Amerika ishobora gukora icyaha icyo ari cyo cyose kugira ngo irinde ubutegetsi bwayo bw’igitugu ku isi," ibi byaragaragajwe nk’igikorwa cyo kwamagana ibitero bya Amerika, ariko biterekana ko Uburusiya bwiteguye kwinjira mu ntambara.

Mu gihe impungenge zikomeje kwiyongera, Perezida Donald Trump ategerejwe mu nama ikomeye y’umutekano kuri uyu wa mbere nijoro hamwe n'akana gashinzwe umutekano wa Amerika. CNN yatangaje ko iyi nama igamije kuganira ku ngaruka z’igitero cyagabwe kuri Iran. Trump, wari utegerejwe mu nama ya NATO i La Haye, yahisemo kuyijyamo ejo ku wa kabiri, bitandukanye n’uko byari byitezwe.

Nubwo Uburusiya bukomeje kwitonda mu magambo, ubushake bwabwo bwo guhura na Iran no kuganira ku makimbirane yihutirwa biratanga icyizere ko budashobora kureberera, ariko buracyari ku murongo wo gutekereza kabiri.

Kugeza ubu, igisubizo ku kibazo cyo kumenya niba buzinjira mu ntambara kiracyategerejwe. Icyakora mugihe byaba ngombwa bwakwiyunga ku ruhande rwa Iran.

@rfi, CNN...

 Jun 23, 2025 - 10:17