Abarimu 750 basoje amahugurwa yo kwigisha gusoma no kwandika neza Ikinyarwanda

Kuri uyu wa 5 abarimu 750 bigisha ururimi rw’ikinyarwanda basoje amahugurwa ahoraho yo gukarishya ubushobozi bwo kwigisha gusoma no kwandika mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza aho abo babyize bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga.

kwamamaza

Iki cyiciro cya mbere cy’amahugurwa gisojwe n’abarimu bagera kuri 750 bo mu karere ka Rulindo na Nyarugenge kitwa "Kwiga gusoma no kwandika mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza" aho hakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga bakurikirana aya mahugurwa nkarishyabumenyi.

Dr. Nelson Mbarushimana umuyobozi mukuru w’ ikigo cy'igihugu gishinzwe uburezi bw'ibanze REB, avuga ko ibi byakozwe mu rwego rwo gukuza abana bazi neza gusoma no kwandika ururimi rw’Ikinyarwanda.

Ati "aba barimu 750 ni abarimu b'ikinyarwanda, ikinyarwanda ni ururimi rwacu, ururimi twifuza ko abana batangira kurwigamo neza, bakarwumva, bakarukunda kugirango bibafashe no kumenya n'ururimi rwabo igihe bazaba banakuze bajya mu mashuri yisumbuye  no muri za kaminuza".

"Ubushakashatsi bugaragaza ko umwana urangije icyiciro cya mbere cy'amashuri abanza aba atazi gusoma, atazi kubara, atazi no kwandika niyo ageze mu mwaka 4 ntabwo abasha kwiga neza ariyo mpamvu guhera ku barimu b'Ikinyarwanda ni agaciro". 

Nikuze Therese wigisha mu ishuri ribanza rya Muhima mu karere ka Nyarugenge na Niyomukiza Valens umurezi ku rwunge rw’ishuri rya Murambo muri Rulindo bagaruka ku mumaro bavanye muri aya masomo.

Nikuze Therese ati "biratwigisha ikinyarwanda, twabaga tuzi ko ari isomo ry'ikinyarwanda gusa ukagera mu ishuri ugatanga isomo ariko umwana ntagire uruhare muri iryo somo, icyabaye cyiza twungutse ubundi buryo harimo uburyo bwa 'Ndatanga urugero dukorane twese buri wese akore' tumaze gukora amahugurwa byatuzamuriye ubumenyi ndetse n'ubushobozi mu bijyanye no kwigisha ikinyarwanda cyane cyane gusoma no kwandika, byaradufashije cyane kandi byagize umumaro kuri mwarimu ndetse no ku munyeshuri".   

Niyomukiza Valens nawe ati "natanga urugero rwo kwigisha inyunguramagambo, hari uburyo dukoresha bw'igiti cy'inyunguramagambo aho umwarimu agerageza gutanga isomo runaka nk'isomo ryo kwigisha inyamaswa, icyo giti akakita inyamaswa, mu bwisanzure bwa buri munyeshuri akavuga inyamaswa azi arizo zaba zigize amashami ya cya giti, icyo gihe buri munyeshuri ajya kwandika izina ry'inyamaswa azi, izo nyamasawa zigize amashami y'icyo giti akaba aribo ubwabo bakurikije urugero mwarimu yabahaye bityo bagakurizaho kumenya ko afitanye isano ko yose hamwe ari inyamaswa, bakagira ubushobozi bwagutse mu nyunguramagambo mu rurimi rw'ikinyarwanda tubigisha".     

Mu barimu 750 bashoje neza iki cyiciro 663 bahawe icyemezo kigaragaza ko bashoje iki cyiciro bafite amanota yo ku rwego ruhanitse asaga 70% abandi basigaye bagishoje bafite amanota yo ku rwego rukwiye ari hagati ya 60% na 69%.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Mar 17, 2024 - 15:08