Abarerera muri GS Gihogwe barinubira kwishyura amafaranga y'ishuli y'umurengera

Bamwe mu babyeyi barerera mu rwunge rw'amashuri rwa Gihogwe ruherereye mu murenge wa Gatsata barinubira kwishyuzwa amafaranga y'ishuri menshi batigeze banamenyeshwa impamvu yabyo. Bavuga ko ibyo bibabera ikibazo kibaremereye ndetse bikanadindiza imyigire y'abana babo. Nimugihe NESA ivuga ko abayobozi b'ibigo bemererwa kongera amafaranga kuyagenwe mu gihe byemejwe n'inama y'ababyeyi.

kwamamaza

Mu mwaka w' 2022, nibwo minisiteri y'uburezi yashyizeho amabwiriza agenga umusanzu w'ababyeyi mu mashuri ya Leta y'incuke, abanza n'ayisumbuye.

Ayo mabwiriza yagenaga ko abana biga mu mashuri y'incuke n'abanza batagomba kurenza amafaranga 975, naho mu yisumbuye biga bataha ntibarenze 19 500.

Icyakora ababyeyi barerera mu ishuri rya Gihogwe Catholic riherereye mu murenge wa Gatsata wo mu karere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali, barataka kwishyuzwa n'ubuyobozi bw'iri shuri amafaranga arenze ayo ministeri yuburezi yashyizeho. Bavuga ko bishyura 26 500 Frw kandi bibabangamiye nk'ababyeyi ndetse binabangamira imyigire y'abana babo.

Isango Star yagerageje kuvugisha ubuyobozi bw'iki kigo ariko ntibwigeze bushaka kugira icyo butangaza kubivugwa n'ababyeyi baharerera.

Gusa umwe mu babyeyi baharerera yabwiye Isango Star ko "niba ugiye gutangiza umwana mu wa mbere baragusaba ibintu birenze ibyo abandi bajyanaga! Minerval yo barayurije, nyine biratubangamira."

undi ati: "twe baravuga ngo ni 19 50Fr ariko twe twajya kwishyura abakatubwira ngo ni 26 500Frw. inama rwose ntayo tuzi bavuga ngo ku gihembwe tuzajya twishyura aya ngaya!

" nanjye nderera muri kiriya kigo ariko mbona amafaranga batwishyuza ari menshi! niba ari uko aricyo gifite uwa kane, wasanga wenda aricyo gituma bishyuza amafaranga menshi."

icyakora KAVUTSE Vianney ushinzwe ubugenzuzi mu kigo cy'igihugu gishizwe ibizamini n'ubugenzuzi bw'amashuri [NESA] avuga ko bishoboka ko ikigo cyakongera amafaranga ariko hakurikijwe amabwiriza ya minisiteri y'uburezi.

Yagize ati:" ariya mafaranga ibihumbi 7000Fr iyo yemejwe n'inteko y'ababyeyi, nk'uko amabwiriza abiteganya aremewe. keretse niba icyo gihe nta nama zabaye, ubwo twakurikirana tukareba imyanzuro y'izo nama. umuntu yanazibasaba bakaziduha. 7 000Fr ni ntarengwa kuko bashobora kwemeza 5 000Frw, 6 000Frw bitewe n'ikigo kimeze."

" turabanza tubikurikirane nuko turebe ubundi byagenze bite kugira ngo bayemeze. Uyobora kiriya kigo ' Janvier' yavuze ko hari inama yayemeje, ubwo turakurikirana turebe."

Mu itangazo iherutse gushyira hanze kuwa 16 Nzeri ( 09), NESA yasabye abayobozi bibigo byamashuri kubahiriza ikubiye mu mabwiriza yashyizweho na minisiteri yuburezi agena umusanzu umubyeyi atagomba kurenza yishyurira umwana ku ishuri.

@Angeline MUKANGENZI/Isango Star- Kigali.

 Oct 18, 2024 - 13:13