Abanyarwanda baraburirwa ko imvura ishobora gutuma imigezi n’ibiyaga byuzura

Mu gihe bimwe mu bihugu bituranye n’u Rwanda biri guhura n’ingaruka zituruka ku kwuzura kw’Ibiyaga, zirimo imyuzure yangiza ibikorwaremezo, ikigo cy’u Rwanda gishinzwe umutungo kamere w’amazi kiraburira abanyarwanda ko nabo bakwigengesera ku bikorwa bakorera hafi y’inzuzi, imigezi n’ibiyaga kuko imvura ikomeje kwiyongera kandi ariyo igira uruhare mu kuzura kw’ibiyaga, imigezi n’inzuzi.

kwamamaza

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa 4 uyu mwaka, nibwo hakwirakwiye inkuru ku biza by’imyuzure iri guturuka ku kwuzura kw’ikiyaga cya Tanganyika ku ruhande rwa Bujumbura umujyi ukaba n’umurwa mukuru w’ubucuruzi mu Burundi, ibisa kandi n’ibiheruka kuvugwa ku Kiyaga cya Victoria muri Uganda, ndetse no ku migezi imwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ibihugu bituranyi bya hafi by’u Rwanda.

Wakwibaza uti ese ibi ntibishobora gushyikira u Rwanda narwo rufite imigezi, inzuzi n’ibiyaga byinshi?

Davis Bugingo, uyobora ishami rishinzwe gukumira imyuzure no kubungabunga ububiko bw’amazi mu kigo cy’u Rwanda gishinzwe umutungo kamere w’amazi RWB, yaburiye abanyarwanda.

Ati "iyo urebye u Rwanda ruri no muri aka karere imvura akenshi iturutse muri victoria igera mu Rwanda cyangwa mu mashyamba ya Congo cyangwa muri izi nyanja nini, ntabwo nahita mvuga ngo nta kibazo gihari kuko n'iteganyagihe Meteo itanga iracyagaragaza ko hari imvura iteganyijwe kuzagwa muri iyi minsi mumpera z'uku kwezi izaba ari nyinshi atari nkeya ugereranyije n'isanzwe igwa, ni ukuba maso".  

Nyamara na magingo aya, hari abaturage bagaragaza ko ingaruka zo kuzura kw’imwe mu migezi zatangiye kubageraho.

Umwe ati "ubundi mbere imvura yaragwaga cyane ariko ikagwa ku buryo wabonaga nubwo yagwa ntabwo huzuraga cyane ariko ubu imvura iragwa niyo yagwa mu cyumweru rimwe ahantu hose hakuzura cyane".    

Undi ati "uyu mugezi wa Nyabugogo uruzura ugateza ibibazo, ugasenya n'amazu, imihanda iruzura tukabura inzira".  

Ku birebana n’ingamba zakumira ibi biza, Davis Bugingo akomeza avuga ko hakenewe ubufatanye mu karere, cyakoze ngo n’igihugu ubwacyo kiba gikwiye gukora ukwacyo.

Ati "hari ibishobora gukorwa byo kubungabunga ibyogogo, twirinda isuri, dutera ibiti ku buryo imvura yaguye muri iyo misozi aho kugirango imanuke hakagira ayo ugabanyiriza kuri iyo misozi akajya mu butaka cyangwa agakoreshwa kugirango nibura atemba abe ari kukigero gitoya kidashobora guteza ibibazo, bigenda bikorwa ariko kenshi bikorerwa mu miryango itandukanye, igihugu kukindi nacyo kiba gifite ingamba zacyo kuburyo babikora mu gihugu".    

Mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Mata 2024 (kuva taliki ya 21 kugeza taliki ya 30), hateganyijwe ingano y’imvura iri hagati ya milimetero 40 na 180 niyo iteganyijwe kugwa mu bice bitandukanye by’igihugu, ikazaba iri hejuru y'ikigero cy'impuzandengo y'imvura isanzwe igwa iri hagati ya milimetero 50 na 100, ndetse ikazagira ingaruka zirimo: imyuzure, inkangu n'isuri.

Inkuru ya Gabriel IMANIRIHO / Isango Star Kigali

 Apr 23, 2024 - 08:52