Nyabihu: Iminsi 12 yafashije ababyeyi gukura abana mu mirire mibi

Hari bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Bigogwe mu kagari ka Basumba bavuga ko barwaje imirire mibi kubera imyumvire mibi bari bafite bigatuma batita ku bana babo, ariko nyuma yo kwigishwa mugihe k’iminsi 12 gusa abana babo bamaze kuva mu mirire mibi .

kwamamaza

Iki gikorwa cyakozwe cyo gusoza kondora abana 25 mu minsi 12 bo mu kagari ka Basumba mu karere ka Nyabihu bari mu mirire mibi ababyeyi bafashijwe n'abafatanyabikorwa mu kurandura igwingira muri aka karere bavuga ko mbere batari bazi indyo yuzuye icyo aricyo ndetse akenshi bakigira mu mirimo yabo ntibite kubana ndetse rimwe narimwe bakagurisha ibyagatunze abana.

Iyi gahunda ya Leta yo kurandura igwingira n’imirire mibi mubana kugirango igerweho nuko buri wese abigiramo uruhare ari nayo mpamvu umuryango nyarwanda Reach the children-Rwanda (RCR) ufatanya n’akarere ka Nyabihu nka kamwe muturere tugifite igipimo kigwingira kikiri hejuru nkuko bivugwa na Habimana Jean Damascene uhagarariye umuyobozi w’umushinga RCR mu gikorwa cyo gusoza igikorwa cyo kondora abana bari mu mirire mibi.

Ati "twakusanyije abana bagera 183 turabapima kugirango tuze kureba urwego bariho tuza kubonamo abana 25 bafite ikibazo cy'imirire ihutiyeho dufata gahunda yo kubondora aribo tumaranye iminsi 12. muri iyi minsi 12 icyo twakoze ntabwo ari ukuza ngo barye gusa baraza abajyanama b'ubuzima bakabereka uburyo bategura indyo yuzuye".

Umuyobozi w’akagari ka Basumba Museleti Kajyibwami we avuga ko mbere uyu mushinga utaraza ababyeyi bari bafite imyumvire iri hasi kandi hari n’abana benshi bari bafite imirire mibi.

Yagize ati "ikibazo cyari imyumvire y'ababyeyi babo kuko basigaga abana bakabasiga mu rugo bajya gushakisha ubuzima icyo gihe nta n'amarerero yari ahari ariko aho amarerero yaziye muri Basumba, buri mudugudu ugiye ugira amarerero agera kuri 4 cyangwa 5, ibyo byatumye ya myumvire n'ababyeyi baba bari kumwe n'abana baje kugira imyumvire yo kumenya gukurikirana abana babo". 

Ubushakashatsi ku buzima n’imibereho y’abaturage DHS, bugaragaza ko mu karere ka Nyabihu ibipimo by’igwingira mu bana byavuye kuri 59% mu mwaka wa 2015, bigera kuri 46,7% mu mwaka wa 2020 mu gihe ubwakozwe na Minisiteri y'ubuzima na NCDA mu cyumweru cyahariwe ubuzima bw'umubyeyi n'umwana muri Kamena 2023, bwo bwagaragaje ko aka karere kageze ku gipimo cya 34,2% by’abana bagwingiye.

Muri iyi gahunda y’abafatanyabikorwa bakaba bafasha aka karere babinyujije mu gukurikirana  ingo mbonezamikurire zose zo muri Nyabihu zigera 1148.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star

 Nov 1, 2023 - 12:42