Abantu 11 batawe muri yombi bakekwaho kwiba inka z’abaturage

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu 11 bakekwaho kwiba inka esheshatu z’abaturage bo mu Karere ka Gasabo bakazijyana kuzigurisha mu Isoko ry’inka rya Fumbwe riherereye mu Karere ka Rwamagana. Polisi ivuga ko iki gikorwa cy'ubugizi vwa nabi kibamo abantu benshi.

kwamamaza

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko abo bantu bafashwe ku bufatanye n’abaturage nyuma y’uko abaturage bo mu mirenge ya Gikomera, Ndera, Rusororo na Rutunga bagaragaje kenshi ko bibwa inka zimwe zikabagwa, izindi zikagaruzwa zitarabagwa.

Polisi  ibuga ko aba bantu bafashwe mu kweI k'Ukwakira (10) 2025 gusa, nyuma yo kugira uruhare mu iyibwa ry'inka 6. Enye muri zo zagaruwe zitarabagwa, mugihe ebyiri zasanzwe zabazwe.

Inka zibwe cyane mu murenge wa Gikomero, mu tugali twa Minini, Gicaca na Kibara, maze abajura bakajya kuzigurisha mu isoko ryazo riherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Fumbwe. 

CIP Gahonzire; Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, yasobanuye ko ubujura bwakorwaga mu buryo buhujwe n’abantu benshi barimo abaranga b’inka (abatenezi) bagendaga bashaka ahantu hari inka zigurishwa maze bakazirangira abajura nyir'izina. Iyo inka yasohorwaga mu kiraro yabagirwaga aho cyangwa ikajya kugurishwa. Iyo inka zabazwe, haba hari abantu baujya kugurisha inyama ku isoko.

Polisi yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye aba bajura bafatwa, ibasaba gukomeza gutanga amakuru ku gihe. Yabasabye kwitondera abantu baza mu ngo bavuga ko bashaka kugura inka, kuko bashobora kuba ari abajura bashaka kumenya aho inka ziherereye.

Nubwo izi nka zibwe mu mujyi wa Kigali, Polisi ivuga ko abajura bajya hirya no hino, aho bashobora kwiba inka mu Murenge wa Gikomero bakajya kwihisha muri Rutunga, cyangwa bakajya za Gicumbi, Rwamagana cyangwa Rulindo.

RNP yaburiye abishora mu bujura bw’amatungo kubireka, kuko inzego z’umutekano n’abaturage babahagurukiye mu rwego rwo kurengera iby’abaturage no kurandura ubwo bujura.

@rba, igihe.

 Nov 3, 2025 - 18:00