Abanditsi mpuzamahanga b'Igifaransa bateraniye mu Rwanda

Bamwe mu banditsi mpuzamahanga banditse ibitabo ku u Rwanda, bavuga ko guteranira mu nama ibahurije mu Rwanda ari umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo, ariko bagakangurira abandi banditsi kuba abanyamwuga no gushaka amakuru yizewe by'umwihariko arebana na Jenoside yakorewe Abatutsi mbere yo kuyandikaho.

kwamamaza

Vincent Duclert, Umunyamateka akaba n'Umwanditsi w'Umufaransa wanditse igitabo "La France face au Genocide des Tutsi" gikubiyemo uruhare igihigu cye cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, na Gaël Faye, Umwanditsi akaba n'umuririmbyi ufite inkomoko mu Rwanda, wanditse igitabo "petit pays" kigaruka k'u Rwanda nk'igihugu gito, barahuriza ko iyi nama ihurije abanditsi mpuzamahanga mu Rwanda ari ingirakamaro, bakanasaba abandi banditsi kujya barangwa n'ubunyamwuga mu gushaka amakuru yizewe mbere yo kuyandika.

Vincent Duclert ati "mbere na mbere birasaba gukorera hamwe ubushakashatsi, by’umwihariko ku ngingo nka Jenoside yakorewe Abatutsi bisaba gufatanya, birasaba kandi ko leta y’u Rwanda ikora uko ishoboye u Rwanda rukaba nk’ahantu h’ubushakashatsi ku mateka ya Jenoside n’uburyo bwo kuyirwanya".

Gaël Faye nawe ati "nta mwanditsi utari umusomyi, kugira ngo ube umwanditsi mwiza bisaba gusoma. Abatekereza kuba abanditsi badasoma, ibyo ntibibaho. Nk’uko utaba umunyamuziki utumva umuziki w’abandi, bigusaba gukunda gusoma kugira ngo ube umwanditsi".

Felicien Karege, ni umwanditsi w'Umunyarwanda, ndetse akaba n'inararibonye mu mateka y'u Rwanda, avuga ko kugeza ubu abandika ku mateka arebana n'u Rwanda bayagoreka bakiri benshi gusa ngo biragenda biza.

Ati "amateka yanditse ku Rwanda yose barayagoretse, si uguhera muri iyi myaka na kera kose, byatumye u Rwanda batwandikiye rutari rwo, ubu bitangiye gukosorwa noneho, icyangombwa umuntu wese ujya kwandika akwiye kubanza gushaka amakuru nyayo". 

Iyi nama y'abanditsi mpuzamahanga b'Igifaransa iri kubera mu Rwanda, yateguwe na Ambasade y'Ubufaransa mu Rwanda, binyuze mu kigo mpuzamahanga cy'Abafaransa mu Rwanda, iri kuberamo ibiganiro bihuje abanditsi, abanyamateka, abashakashatsi n'abandi, biri kwibanda ahanini ku bwanditsi bugaruka ku mateka y'u Rwanda by'umwihariko arebana na Jenoside yakorewe Abatutsi. Yatangiye kuri uyu wa gatatu izarangira ku wa gatandatu.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Mar 7, 2024 - 07:26