Abakozi b'urukiko rw'ikirenga muri Kenya bari mu ruzinduko mu Rwanda

Kuri uyu wa mbere abacamanza hamwe n’abandi bakozi b’urukiko rw’ikirenga rwo mu gihugu cya Kenya bari mu ruzinduko mu Rwanda aho bagiranye ibiganiro na bagenzi babo bo mu Rwanda.

kwamamaza

Ni ibiganiro bigamije kungurana ibitekerezo ku mpande zombi aho abacamanza bose mu rukiko rw’ikirenga hamwe n’abandi bakozi barwo bakiriye bagenzi babo bo mu gihugu cya Kenya.

Dr. Faustin Ntezilyayo Perezida w’urukiko rw’ikirenga mu Rwanda avuga ko uyu ari umwanya mwiza wo kuganira no kwigiranaho ku gutanga ubutabera bwihuse kandi buboneye ku baturage.

Ati "ni inama turimo kugirana na bagenzi bacu bo mu rukiko rw'ikirenga rwa Kenya, Perezida w'urukiko rw'ikirenga rwa Kenya yazanye n'abacamanza bose bo mu rukiko rw'ikirenga n'abandi bakozi ariko n'abagize ikimeze nk'inama nkuru y'ubucamanza, ikigamijwe ni ukugirango tugirane inama, twungurane ibitekerezo ku buryo bwo gutanga ubutabera bwihuse kandi buboneye ku baturage ari abacu hano mu Rwanda cyangwa muri Kenya cyane cyane twigire kuri bagenzi bacu ibyo bakora natwe hari byinshi bavuga ko batwigiraho kugirango dushobore kuganira ku mitangire myiza y'ubutabera".     

Ibyo kandi birahamywa na Madamu Martha K. Koome Perezida w’urukiko mu gihugu cya Kenya aho yemeza ko kwigiranaho ibyiza byagezweho muri uru rwego rw’ubutabera aribyo mpamvu nyamukuru y'uru ruzinduko.

Ati "turi hano koko kungurana ubumenyi twigira ku Rwanda, ibyiza rwagezeho, ndetse no kugerageza kwagura umubano wacu turinda itegeko nshinga n’andi mategeko bigamije kurengera uburenganzira bw’abaturage".

Ikoranabuhanga mu rwego rw’ubutabera ni imwe mu ngingo nyamukuru iri buganirweho n’izi nzego, uru ruzinduko ruzamara iminsi 4, kimwe mu biteganywa gukorwa harimo no gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Jun 11, 2024 - 07:54