Abahinzi b’ibitunguru barataka igihombo baterwa no kubura isoko yabyo.

Abahinga ibitunguru mu gishanga cya Bishenyi giherereye mu karere ka Kamonyi, baravuga ko bacibwa intege no guhinga bakabura isoko ry’umusaruro bejeje. Basaba ko bashakirwa isoko rihoraho ry’umusaruro wabo. Nimugihe abashinzwe ubuhinzi mu nzego z’ibanze bemeza ko bibagora kubona isoko iyo umusaruro wabaye mwinshi.

kwamamaza

Ni kenshi hirya no hino mu bice by’igihugu humvikana ihenda ry’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi kandi mu by’ukuri ku mwero w’ibihingwa ugasanga ahenshi bataka kubura isoko ry’umusaruro bigatuma bagurisha ku biciro byo hasi cyane, mugihe bimwe bigapfa ubusa byabuze abaguzi.

Nubwo bimeze gutyo, hari gahunda ya leta yo guteza imbere iyi nkingi y’ubuhinzi ifatiye runini ubukungu bw’igihugu.

Gusa abakora ubuhinzi mu gishanga cya Bishenyi mu murenge wa Rugarika, mu Karere ka Kamonyi, bavuga ko bacibwa intege cyane no guhinga ibitunguru bikabura isoko.

Basaba ko bafashwa kubonera isoko umusaruro mwinshi uboneka mu buhinzi bw’ibitunguru bwo muri iki gishanga. Bitari ibyo bisanga bahinga bahomba.

Umwe yagize ati: “ubu nta soko tugira, isoko tugira ni kuri saison A y’ibigori. Iyo isoko ryabuze, urumva ko n’ubundi kuko twigira mu masoko atandukanye kuko nta muguzi tuba dufite, umuhinzi aba yahombye.”

Undi ati: “bitewe nuko nta soko rihoraho dufite, turahinga wenda twahurirana nuko abahinzi babigize ari bakeya no mu tundi duce tudukikije, bikaba bike ku isoko tukabasha kugurisha neza. Ariko hari igoihe bihurirana nuko ku isoko wenda byabaye byinshi noneho tukaba twagurisha ku giciro gitoya.”

“ nk’ubushize, nahinze bloc eshatu noneho nzisaruramo ibihumbi 170, nari nabishoyemo ibihumbi 500! Twabuze isoko nuko ibitunguru biradidiba, turagenda tujya mu myenda ya banki ariko icyo dushaka ni uko tugize amahirwe twabona isoko ry’ibitunguru rihoraho. Twajya tubihinga nkuko duhinga ibigori kuko nibwo umuhinzi yabasha gutera imbere, mbega tugahingira isoko atari bya bindi byo kuvuga ngo turahingira igifu.”

Evariste BARARUHA; Umukozi Ushinzwe Ubuhinzi mu murenge wa Rugarika,  ubarizwamo iki gishanga cya bishenyi, yemeza iby’iki kigazo ariko akavuga ko bakomeje ubuvugizi.

Ati: “icyo ni ikibazo tugira kubera ko ntabwo dufite isoko rihoraho, ntabwo byoroha nyine, umuhinzi akabura amafaranga yashoye, rimwe na rimwe akabura naho agurisha umusaruro we kuko byabayeho nuko ibitunguru abahinzi bakabijyana mu ngo! Hari n’igihe binabora rwose.”

“Icyo rero ni ikibazo tugumya kurwana nacyo, hamwe na Minisiteri idushinzwe y’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi, RAB, kugira ngo turebe uburyo twabona ahantu byibura haboneka isoko rihoraho noneho umuhinzi agahinga ariko afite isoko. Nicyo cyakemura iki kibazo. Rero tugumya gukora ubuvugizi.”

Nubwo mu gihe cy’umwero usanga umusaruro uba mwinshi ku isoko ndetse abahinzi bagataka ibihombo, mu Rwanda  bikomeje kugaragara ko nyuma y’igihe kitari kinini wa musaruro ukenerwa ku masoko ndetse rimwe na rimwe ukanabura, abaguzi bagahendwa cyane  kandi hakabayeho uburyo bwo guhunika umusaruro kugirango hakurweho icyo cyuho. Ibi bikaba ari inshingano z’inzego zishinzwe kwita ku buhinzi n’iterambere ryabwo.

@ Gabriel IMANIRIHO/Isango Star-Kamonyi.

 Aug 14, 2023 - 11:03