Abagenzi bajya i Burayi bakoresheje viza za Schengen bashyiriweho amabwiriza mashya

Guhera ku cyumweru tariki ya 12 Ukwakira (10) 2025, ibihugu 29 bitanga viza ya Schengen bizatangira gushyira mu bikorwa uburyo bushya bwo kugenzura abinjira n’abasohoka, bugamije kongera umutekano no kugabanya abimukira binyuze mu kugenzura abagenzi batari Abanyaburayi.

kwamamaza

Ubu buryo bushya buzajya bukoresha ikoranabuhanga ryihariye rizajya ryandika amakuru yose y’abinjira n’abasohoka, arimo amazina, nimero ya pasiporo, igihe n’aho banyuze, kandi hakongerwamo n’amakuru ya biometrike — amafoto n’ibikumwe bine by’intoki ku bantu barengeje imyaka 12.

Bivuze ko guhera muri Mata (04) 2026,  nta kashe  zizongera guterwa muri za pasiporo nk’uko byari bisanzwe, kuko ibihugu byahawe amezi 6 yo kwitegura, bigashyiraho uburyo bw'ikoranabuhanga buhuriweho n'ibihugu bya Schengen. Ubwo buryo buzajya bufata amakuru yose abikwe mu buryo bw' ikoranabuhanga rihuriweho.

Ubu buryo bushya buzatuma abagenzi basura u Burayi by'igihe gito (munsi y’iminsi 90 mu gihe cy'amezi atandatu) barimo n’abaturuka mu bihugu 59 byakuriweho gusaba viza, bakorerwa isuzuma ryihariye. Intego y'ibi ni ukunoza umutekano, kurwanya ubujura bw’abana, uburiganya mu biranga umuntu, iterabwoba n’ibyaha byambukiranya imipaka, ndetse no kugenzura abarenza igihe bemerewe kumara mu Burayi n'abahaburira (abimukira).

Nubwo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uvuga ko nta nyandiko nshya izajya isabwa, hari impungenge ko bishobora gutinza  ku mipaka abantu badafite pasiporo z'ikoranabuhanga (non- biométrique).

Mu duce nk'utwa gari ya moshi ya St Pancras i Londres ( Eurostar) no ku bibuga by’indege, hatangiye gushyirwa ibyuma byikoresha (bornes libre-service) bizafasha abagenzi kwifatira amafoto, ibikumwe no gupima pasiporo mbere yo guhura n’abashinzwe abinjira n’abasohoka.

N’ubwo iri koranabuhanga rishya rifatwa nk’intambwe ikomeye mu guhuza ibihugu bya Schengen, ryakomeje kunengwa kubera gutinda gushyirwa mu bikorwa. Uyu mushinga wari uteganyijwe gutangira mu 2022, ariko wimuwe kenshi bitewe n’uko u Bufaransa, u Budage n’u Buholandi — ibihugu bifite 40% by’abagenzi — bitari byiteguye neza kubera iburimo imikino Olympic nko mu Bufaransa.

Hari kandi impungenge zerekeye uburyo amakuru ya biometrike azarindwa, ndetse bamwe mu Banyaburayi bavuga ko uburyo bushya bushobora kugorana mu itangiriro, bugatuma haba imirongo miremire ku mipaka.

Abongereza bafashe ubu buryo nk'ubugamije kubahana kubera ko igihugu cyabo cyikuye muri EU.

N’ubwo bimeze bityo, ibihugu bya Schengen bikomeje gushyigikira uyu mushinga nk’intambwe igamije gushyiraho uburyo bworoshye, bwizewe kandi bugezweho bwo kugenzura abinjira n’abasohoka ku mugabane w’u Burayi.

@rfi

 Oct 10, 2025 - 13:14