
Uburundi bwashyigikiye Macky Sall mu rugamba rwo kuyobora ONU
Mar 3, 2026 - 11:32
Macky Sall, wahoze ari Perezida wa Sénégal, yatanze n'Uburundi nk’umukandida wahatanira gusimbura Antonio Guterres ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa ONU. Uyu mwanya azawuhangarira na Michelle Bachelet wayoboye Chili na Rafael Grossi wo muri Argentina ikuriye ikigo kigenzura ibijyanye n'ingufu za Nikereyeri. Ni mu gihe Amerika y'Epfo ihabwa amahirwe, hashingiwe ku kuba itarafata uyu mwanya ndetse no kuba mu batanzwe harimo umugore.
kwamamaza
Uburundi bwashyikirije ONU kandidatire ya Macky Sall ku mwanya w'umunyamabanga uhoraho ku wa 2 Werurwe (03) nk'uzasimbura Antonio Guterres uri gusoza manda ye ya kabiri. Icyakora abashyigikiye Macky Sall bavuga ko uburambe bwe mu bya dipolomasi, ubushobozi bwo guhuza ibihugu bitandukanye, n’ubumenyi mu miryango mpuzamahanga bishobora kumuha amahirwe adasanzwe mu matora azaba ku wa 1 Mutarama (01) 2027.
Bavuga ko, nubwo atari umugore kandi adakomoka muri Amerika y’Epfo, afite amahirwe kubera kuba nta amakimbirane afitanye n’ibihugu bikomeye muri ONU birimo ibivite droit de veto, birimo Uburusiya, Amerika, n'Ubushinwa.
Kugeza ubu, hari bazwa niba umugore yasimbura Antonio Guterres, cyane ko hashize imyaka icumi havugwa ko niba umugore yayiyobora ku nshuro ya mbere. Ibi byagarutsweho n’amashyaka amwe n’amwe ndetse n’ibihugu byo muri Amerika y’Epfo, aho abagore bari gushakishwa gutorerwa uyu mwanya.
Icyakora ibihugu bitatu bya Afurika bigize Inama y’Umutekano ya ONU uyu mwaka, kimwe na Bahreïn na Pakistan, bishobora gushyigikira Macky Sall.
@RFI
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


