Abagabo barasabwa gufata iya mbere mu gushyigikira abagore mu iterambere

Mu gihe uruhare rw’umugore mu iterambere no mu mirimo itandukanye ibyara inyungu rukomeje kugaragara, inama y’igihugu y'Abagore ivuga ko hakiboneka imbogamizi mu rugendo rwo guteza imbere umugore, ariko batangiye gahunda yo gukangurira abagore gukomeza kwitinyuka by’umwihariko bahereye mu bakiri bato. Umuryango mpuzamahanga uharanira iterambere ry’abagore ishami ry’u Rwanda (Plan International Rwanda) usanga abagabo aribo bakwiye gufata iya mbere mu gushyigikira abagore.

kwamamaza

Muri gahunda ya Leta y’iterambere ridaheza by’umwihariko mu guteza imbere umugore, haracyagaragara imbogamizi muri uru rugendo nk’aho usanga hari bamwe mu bagore bataritinyuka ndetse n’abagabo batabashyigikira.

Butera Jean Claude, umuyobozi mu muryango mpuzamahanga uharanira iterambere ry’umugore (Plan International Rwanda) avuga ko abantu bakwiye kubanza kwemera ko umugore hari icyo yafasha mu iterambere.

Ati "mbere na mbere ni ukubanza kwemera ko abagore bafite uruhare mu iterambere, twagiye tubona aho abagore badashyigikirwa cyane cyane n'abagabo babo ibyo bigatuma bacika intege mu mikorere cyangwa mu kwiteza imbere, igikomeye cyane kurushaho ni uko twebwe nk'abagabo twumva ko abagore kubashyigikira kugirango biteze imbere twebwe ubwacu bitugabanyiriza imitwaro dufite mungo zacu, udashyigikiye umugore we aba yivuna, kubasiga inyuma ni igihombo ku gihugu".  

Inama y’igihugu y’abagore mu Rwanda ivuga ko hatangijwe gahunda zo gufasha abagore gukomeza kwitinyuka by’umwihariko bahereye mu bakiri bato.

Madamu Nyirajyambere Belancille, umuyobozi mukuru w’iyi nama ati "gahunda ihari ni ugutegura abakiri bato, abana b'abakobwa kuko hari inzitizi abagore bakuze bagiye babona ariko kubera gahunda nziza hari byinshi biri gukorwa, ni ukubakira ubushobozi abakobwa n'abagore bakiri bato kugirango bumve neza uruhare rwabo mu guteza imbere u Rwanda".   

Abaturage baganiriye na Isango Star, bavuga ko umugore mu myaka 30 ishize yageze ku iterambere rigaragarira buri wese ugereranyije na mbere yaho.

Umwe ati "mbere umugore yarakubitwaga cyane, umugore yarahezwaga muri buri kimwe cyose, bakoraga imirimo iraho yo mu rugo ibitekerezo bizingiye aho honyine".  

Taliki ya 8 Werurwe buri mwaka u Rwanda rwifatanya n’isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore, uyu munsi mu Rwanda ukazaba ufite insanganyamatsiko igira iti “imyaka 30, umugore mu iterambere”.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Mar 6, 2024 - 08:45