
Abagabo barakangurirwa kugira uruhare mu kwita ku mubyeyi n'umwana
Jun 4, 2024 - 08:29
Minisiteri y’ubuzima ibinyujije mu kigo cyayo gishinzwe ubuzima RBC iributsa abagabo kugaragaza uruhare rwabo ku kwita ku babyeyi batwite kuko icyo gihe baba bitaye no kumwana icyarimwe, ibyo ni ibyagarutsweho ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe umubyeyi n’umwana ku rwego rw’akarere ka Nyarugenge kikaba cyatangirijwe mu murenge wa Kanyinya.
kwamamaza
Ni icyumweru cyatangiye guhera kuri uyu wa mbere itariki ya 3 kikazageza kuya 7 uku kwezi, ku rwego rw’akarere ka Nyarugenge ko mu mujyi wa Kigali cyatangirijwe mu murenge wa Kanyinya.
Madamu Betty Murebwayire, Umuyobozi w'imirimo rusange mu karere ka Nyarugenge, avuga ko ubu bukangurambaga buzasiga bukuyeho imbogamizi zitandukanye zirimo nuko hari abaziko ubuzima bw’umubyeyi n’umwana bwitabwaho aruko yavutse nyamara ari uguhera umubyeyi agitwita.
Ati "biragaragara ko hagikenewe ubukangurambaga mu muryango kugirango bumve akamaro ko kwita ku mwana agisamwa ubona abenshi batangira kumva ko umwana agomba kwitabwaho igihe yavutse ariko ababifitiye ubumenyi buhagije batugaragarije ko n'umwana ashobora guhura n'ingorane zo gukura nabi bikomotse kugihe yasamwe umubyeyi ataritaweho uko bikwiye".
Mukansaga Therese umujyanama w’ubuzima mu murenge wa Kanyinya hamwe na Ndikubwimana Emmanuel umwe mu bagabo bitabiriye gutangiza icyumweru cy’umubyeyi n’umwana basanga koko umugabo nawe akwiye kugira uruhare muri ibi bikorwa kuko birinda igwingira bikanakangura ubwonko bw’umwana cyane cyane kuva agisamwa.
Mukansaga Therese ati "abagabo bakunda kuvuga ngo njye sintwita, njye simbyara umubyeyi w'umugore niwe ugomba kubyitaho, uruhare rw'umugabo agomba kumenya ko umugore we yasamye, agomba kumenyera umubyeyi indyo yuzuye, niwe ugomba gufatanya n'umubyeyi utwite gukurikirana wa mwana uri munda ni umwana wabo bombi bagomba kumukurikirana bose hamwe muri kwa gukangura ubwonko bw'umwana ".
Ndikubwimana Emmanuel ati "byaterwa nimyumvire kuko ugira uruhare rwo kumubyara niko ugira n'uruhare rwo kuba wamurera wita ku mirire myiza ubashakira ibyangombwa byose, sinavugango abagabo ntibita ku nshingano zo kurera ahubwo ubwo haba harimo ikibazo, icyo kibazo nicyo cyakarebweho, impamvu umubyeyi w'umugabo adafatanya n'umubyeyi w'umugore kurera umwana".

Mwene ibi bikorwa si ibireba abagore gusa nkuko usanga aribo babyitabira nkuko bivugwa na Ingabire Sandra umukozi w’ishami rishinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana muri RBC.
Ati "abagabo nabo bajye bashyiraho akabo kuko umutwe w'urugo ni umugabo, iyo umugabo atabigizemo uruhare cyane hari icyo byica niyompamvu nabo bagomba kugiramo uruhare no mukuboneza urubyaro bagafasha abafasha babo kubakangurira kuboneza urubyaro bakanahahira abana babo ibiryo byuzuye, abagabo barakenewe cyane kuko umwana ni uw'abantu 2".
Icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana aha cyahawe insanganyamatsiko igira iti "twite ku buzima bw’umubyeyi utwite n’umwana, imirire n’isuku dukingiza abana inkingo zose".
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


