
Abagabo babiri bo mu Mudugudu umwe barakekwaho kujya inama yo kwiyahura, umwe akahasiga ubuzima
Jan 13, 2026 - 18:41
Abatuye mu kagari ka Kabazungu mu murenge wa Musanze batunguwe n'inkuru y'abantu babiri bo mu Mudugudu umwe baraye basangiye bakajya inama yo kwiyahura bugacya bose babishize mu bikorwa, bikarangira umwe apfuye undi akarusimbika. Uwapfuye yageze iwe yimanika mu mugozi, undi we yanyoye imiti yica udukoko two mu myaka maze bamugeraho atarashiramo umwuka, nk'uko byemejwe n'ubuyobozi bw'uyu Murenge.
kwamamaza
Abaturage bo mu Mudugudu wa Kidendezi, Akagali ka Kabazungu mu Murenge wa Musanze, mu Karere ka Musanze nibo bavuga ko batunguwe no gusanga umugabo yiyahuye yimanitse akoresheje ikiziriko cy'inka, ari mu giti yapfuye.
Umuturage umwe yabwiye Isango Star ko " Yiyahuye, ubwo turabyuka tuza gutabara, tugeze hano dusanga ari mu mugozi, ni uko twabibonye."

Undi ati:"Twabyumvishe nk'inkuru nuko tubyutse dusanga umuntu yiyahuye. Njye ni Muramu wanjye, yadutunguye cyane kuko ntabwo yarasanzwe ...nta makimbirane bari bafitanye."
Muri uyu Mudugudu kandi, ni naho hasanzwe umusore w'Imyaka 23 yanyoye umuti wica udukoko two mu myaka. Amakuru avuga ko yabikoze ashaka kwiyahura ariko abantu bakamugeraho atarashiramo umwuka nuko bakamujyana kwa muganga.
Umwe muri abo baturage yagize ati: "Anywa Kiyoda, roketi. Iyi nkuru nibwo yabaho ko abantu biyahura ari abo mu Mudugudu umwe, cyangwa umwe akiyahura, undi bikaba bivugwa ko ari mu bitaro arembye."
Undi ati:"Abantu babiri bo mu Mudugudu biyahuye kandi bari bahoze bari no gusangira. Ni ikintu giteye urujijo."

Bamwe mu baturage bavuga ko bamenye aya makuru bitewe n'ababonye uwwari mu giti:"
Umwe ati: Amakuru tuyamenye kuko hari umuntu warimo atunda imbabari hano, nuko adusobanurira ko abonye umuntu amanitse mu giti."
Twagiramungu Edouard; Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Musanze, yahamirije Isango Star aya amakuru. Yavuze ko abo baturage babiri bikekwa ko biyahuye, umwe byamuviriyemo gupfa naho undi akaba akiri muzima.
Yagize ati:" Ni uko nanjye byangezeho. Uwiyahuye mu giti n'uwashatse kunywa tiyoda...niko biri, mbimenye mukanya, hashize nk' isaha imwe. Turi gukorana n'inzego za RIB, Polisi kugira ngo...ubundi iyo wiyahuye ubanza gupimwa kwa muganga kugira ngo muri procedure, abaganga nabo bafite icyo bafasha...."
Abatuye muri aka gace bafashe ibyabaye nk'amayobera kuko abo bantu babiri bari baraye basangiriye mu kabari kamwe bicaye ku ntebe imwe, batungurwa nuko bwakeye bombi biyahuye. Ubu haribazwa niba babanje kubiganiraho mbere yo gutaha ngo buri wese afate icyo cyemezo kigayitse.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star-Amajyaruguru.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


