
Abagaba b’Ingabo bagaragaje ko uruhare rw'ubufatanye n’abaturage mu bikorwa by'iterambere
Oct 23, 2025 - 07:49
Abitabiriye Inama Mpuzamahanga y’Abagaba b’Ingabo zirwanira ku Butaka iri kubera i Kigali bagarutse ku ruhare rw’ingabo mu guteza imbere abaturage mu rwego gushyira imbaraga mu bufatanye bw’abaturage n’ingabo mu kugera ku iterambere.
kwamamaza
Ibi byagarutsweho ku munsi wa kabiri w’iyi nama, mu kiganiro cyayobowe na Chidi Blyden wahoze ari Umunyamabanga Wungirije ushinzwe Africa muri Minisiteri y’Ingabo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abatanze ikiganiro barimo Lt Gen Kayanja Muhanga wo muri Uganda, Maj Gen Chikunkha Harrison Elijah Soko wo muri Malawi na IGP Felix Namuhoranye; umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda. Aba bose bagaragaje ko ibikorwa by’inzego z’umutekano bigira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage, bikongera icyizere abaturage bagirira inzego z'umutekano ndetse bikagura n’ubufatanye hagati y’abaturage n’ingabo.




kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


