
Ubushinwa bwaburiye Amerika ko Taïwan ishobora guteza ubushyamirane bukomeye
May 14, 2026 - 09:49
Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yaburiye Donald Trump ko uburyo Amerika ikomeje kwitwara ku kibazo cya Taïwan bushobora guteza amakimbirane hagati ya Beijing na Washington. Ibi yabivugiye mu biganiro byabereye i Beijing ku wa 14 Gicurasi (05), mu gihe ibihugu byombi bikomeje guhangana mu rwego rw'ubukungu, ikoranabuhanga n’umutekano mpuzamahanga.
kwamamaza
Perezida Xi Jinping yakiriye mugenzi we w'Amerika, Donald Trump, mu buryo bwihariye muri Palais du Peuple iri mu murwa mukuru Beijing, mu ruzinduko rufatwa nk’urufite uburemere bukomeye ku mubano w’ibihugu bibiri bifite ijambo rikomeye ku Isi.
Imihango yo kwakira Trump yaranzwe n’icyubahiro gikomeye, aho abasirikare b’Ubushinwa bakoze akarasisi (parade), abana bato bakamwakirana amabendera y’ibihugu byombi ndetse n’indabo, mbere y’uko aba bayobozi bombi batangira ibiganiro byamaze amasaha arenga abiri.
Nubwo impande zombi zagaragaje ubushake bwo gukomeza umubano mwiza, ikibazo cya Taïwan ni cyo cyahise cyigaragaza nk’ingingo ikomeye yateje ubushyamirane mu biganiro.
Televiziyo ya Leta y’Ubushinwa, CCTV, yatangaje ko Perezida Xi Jinping yaburiye Trump ko Amerika n’Ubushinwa bishobora kugera mu makimbirane mu gihe Amerika yakomeza gushyigikira Taïwan mu bya gisirikare no muri dipolomasi.
Ubushinwa bufata Taïwan nk’intara yabwo itarongera kwihuza nabwo kuva intambara y’abenegihugu yabaye mu 1949 yarangira. Nubwo buvuga ko bushaka kongera kwihuza n’icyo kirwa mu mahoro, Ubushinwa bwakomeje kugaragaza ko bushobora no gukoresha imbaraga bibaye ngombwa.

Perezida Xi Jinping yashimangiye ko ubwigenge bwa Taïwan budashoboka kuba mu mahoro, anenga inkunga Amerika ikomeje guha icyo kirwa, cyane cyane binyuze mu ntwaro n’ubufasha bwa dipolomasi.
Amerika ntifitanye umubano wa dipolomasi na Taïwan, ariko ni cyo gihugu gikomeye kiyitera inkunga ya gisirikare, ibyo Ubushinwa bufata nk’igikorwa kinyuranyije n’ubusugire bwabwo.
Ku ruhande rwa Taïwan, Guverinoma yavuze ko Amerika yongeye kwemeza inkunga ikomeye kandi idashidikanywaho kuri icyo kirwa gifatwa nk'icya demokarasi, mu gihe impungenge z’ubushyamirane hagati y’impande zombi zikomeje kwiyongera.
Ku rundi ruhande, ibiganiro by'aba bakuru b'ibihugu bombi byanagarutse ku ntambara yo muri Ukraine, ikibazo cy’Uburasirazuba bwo hagati ndetse n’umutekano wo ku Kirwa cya Korea, aho buri ruhande rushaka gukomeza kugira ijambo rikomeye mu bibazo mpuzamahanga.
Mu rwego rw’ubukungu, Perezida Xi Jinping yijeje ibigo by’Abanyamerika ko Ubushinwa buzakomeza gufungurira amahanga isoko ryabwo, ashimangira ko ubufatanye hagati y’ibihugu byombi bugifitiye akamaro impande zombi.
Mu bayobozi bakomeye baherekeje Trump harimo Elon Musk wa Tesla, Jensen Huang wa Nvidia na Tim Cook wa Apple, bose bafite inyungu nini ku isoko ry’Ubushinwa.
RFI yatangaje ko uruganda rwa Tesla rukora imodoka muri Amerika ruri gushaka uburenganzira busesuye bwo gukoresha ikoranabuhanga ry’imodoka zitwara zonyine mu Bushinwa, naho Nvidia ikifuza kongera kwagura isoko ryayo ry’ubwenge buhangano, mu gihe Apple ikeneye gukomeza ibikorwa byayo kuko igice kinini cya iPhone zayo gikorerwa mu Bushinwa.
Nubwo Perezida Trump yavuze ko yifuza ko umubano hagati y’ibihugu byombi uba mwiza kurusha ko byahoze, hari abavuga ko anakeneye Ubushinwa mu kibazo cya Iran, gusa ikibazo cya Taïwan kikaba cyateza umwuka mubi.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


