Abadepite bemeje inguzanyo ya miliyoni 430$ igamije kuzamura ubukungu bw’igihugu

Inteko Rusange y’Abadepite yemeje burundu inguzanyo za miliyoni 430$ zigamije guteza imbere ingufu, ubucuruzi, guhanga imirimo no kunoza ibikorwaremezo by’ibanze, mu rwego rwo kuzamura ubukungu n’ishoramari, ubuhinzi n'ubworozi, byose bigamije kuzamura imibereho y’abaturage.

kwamamaza

Abadepite batoye ku bwiganze bw’amajwi amasezerano y’izo nguzanyo nyuma yo kumva ibisobanuro byatanzwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta, Kabera Godfrey, wari uhagarariye Guverinoma.

Mu nguzanyo zemejwe, harimo irenga miliyoni 213 z’Amayero izatangwa na Banki ya Standard Chartered ifatanyije na Société Générale, izishyurwa mu gihe cy’imyaka 15, ikazatangira kwishyurwa nyuma y’imyaka itandatu.

Hari kandi inguzanyo ya miliyari 15.3 z’Amayeni y’u Buyapani azatangwa n’Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere, aho izaba igenewe guteza imbere imirimo idaheza kandi irambye. Iyi nguzanyo izishyurwa mu myaka 31, itangire kwishyurwa nyuma y’imyaka umunani.

Indi nguzanyo  yemejwe ni iya miliyari 14.8 z’Amayeni izatangwa na Banki ya Aziya ishinzwe gutera inkunga ibikorwaremezo, izishyurwa mu myaka 29, ikazatangira kwishyurwa nyuma y’imyaka itanu.

Kabera Godfrey yavuze ko izi nguzanyo zizafasha kuzamura ubukungu bw’igihugu binyuze mu guteza imbere ibikorwa by’ingenzi, birimo kongera imirimo, kunoza imikoranire y’inzego za Leta n’abikorera, kongera murandasi yihuta no guteza imbere ikoranabuhanga mu buhinzi n’ubworozi.

Yagaragaje kandi ko igice cy’ayo mafaranga kizashyirwa mu rwego rw’ingufu hibandwa ku zitangiza ibidukikije, harimo kongera ubushobozi bw’imiyoboro y’amashanyarazi no kuyageza ku baturage benshi.

Ati: “Ayo mafaranga azafasha mu mushinga wo kongerera ubushobozi imiyoboro y’amashanyarazi hagamijwe gukwirakwiza umuriro mu bice bituwe cyane. Uwo mushinga kandi uzongera umubare w’abafite amashanyarazi haba abafatira ku muyoboro mugari n’abatawufatiraho ndetse hanatezwe imbere uburyo bwo guteka butangiza ibidukikije mu bice by’icyaro.”

Hari n'igice cy'izi nguzanyo kizafasha kandi ingo 200.000 kubona amashanyarazi, abacuruzi n’inganda 850 na bo bayahabwe, ni mu gihe abantu 50.000 bazahabwa amashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari.

Hazatangwa kandi ibikoresho byo gutekesha bitangiza ibidukikije ku ngo 100.000, mu gihe ibigo n’amavuriro 310 nabyo bizabihabwa.

Iruhande rw'ibi, hazashyirwaho amatara yo ku mihanda ku bilometero 200 mu mijyi yunganira Kigali.

Hari igice cy’izo nguzanyo kizifashishwa kandi mu kunoza imicungire y’imari ya Leta no kongera ibikorwaremezo by’ibanze, ndetse no gushyira mu bikorwa ishoramari rigamije gufasha u Rwanda kwagura ubushobozi mu nzego zitandukanye.

Hari igice cy'iyi nguzanyo kizafasha mu kuzamura ubuhinzi n’ubworozi, by’umwihariko mu gutunganya inyongeramusaruro no guteza imbere ubworozi burimo n’ubw’amafi.

@Igihe

 Apr 14, 2026 - 20:24