Haïti: Urugomo rukabije rwatumye abarenga miliyoni 1.3 bava mu byabo

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bimukira (OIM) ryatangaje ko abantu bagera kuri miliyoni 1.3 bamaze kwimurwa mu byabo muri Haïti kubera urugomo n’umutekano muke ukomeje kwiyongera.

kwamamaza

Niwo mubare munini w’abantu bahunze mu gihugu kubera urugomo, nk’uko byatangajwe ku wa 11 Kamena 2025 n’Ishami rya ONU.

Ugereranyije n’ukwezi kwa Ukuboza (12) 2024, imibare y’abavuye mu byabo yiyongereyeho 24%. Abaturage bahunga ibitero by’amabandi yitwaje intwaro, imirwano hagati y’ayo mabandi n’inzego z’umutekano, ndetse n’ubusahuzi bukabije.

Abenshi barimo guhungira mu nkambi z’agateganyo n’ahandi mu tundi turere tw'imbere mu gihugu. OIM n’indi miryango mpuzamahanga irasaba inkunga n’ubufasha bwihuse kugira ngo aba baturage babashe kubona ubuvuzi, ibiribwa, aho kuba n'ibindi nkenerwa by'ibanze.

@rfi

 Jun 11, 2025 - 09:43