RDC: Impaka zikomeye mu Nteko Ishinga Amategeko ku isimburwa rya Vital Kamerhe

Impaka zikomeye zafashe indi ntera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nyuma y’uko hatangiye ibikorwa byo gushaka usimbura Vital Kamerhe, wahoze ayobora Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, weguye nyuma yo gushinjwa kudakorana neza n’abadepite. Bamwe barasaba kudahatirwa kugira uwo batora, ndetse amategeko y'imbere mue Ntego akubahirizwa.

kwamamaza

Christophe Mboso, wahoze ari Perezida w’Inteko mbere ya Kamerhe, yatangaje ko aziyamamariza kongera kuyobora Inteko Ishinga Amategeko. Yavuze ko Inteko ikwiye kuyoborwa n' umuntu ukwiye, w'inyangamugayo kandi ukorera rubanda. Anasaba ko iby’imiterere ya politiki cyangwa inkomoko bitagomba kugira uruhare mu guhitamo.

Mbosso yagize ati: “Geopolitike ki se bavuga? Turi muri Kongo, dufite intara 26, kandi Umukuru w’Igihugu afite uburenganzira bwo guhitamo Umunyekongo uwo ari we wese yifuza guha inshingano. Jyewe sinaje gusimbura umuntu ku gahato, kandi sinifuza ko kubera jye hari uwo bakuraho. Oya! Buri muntu afite uburenganzira bwo gukora, igihe cyose yumva inshingano Umukuru w’Igihugu yamuhaye.”

Ibi byakurikiwe n’impaka zishingiye ku mategeko n’ubwisanzure bw’abadepite, aho bamwe banenga icyifuzo cyo gushyiraho umukandida umwe uhagarariye ishyaka riri ku butegetsi. Willy Mishiki, umudepite wo mu mujyi wa Walikale (Nord-Kivu), yahise yamagana igitekerezo cyo gutegeka abadepite gutora umukandida watanzwe na Guverinoma, ashimangira ko byaba ari uguhonyora amategeko agenga Inteko.

Ibyo Mushiki yavugaga byerekezaga kuri Aimé Boji, wahoze ari Minisitiri w’Inganda, bivugwa ko ari we ushigikiwe na bamwe muri Guverinoma n’abegereye Perezida Tshisekedi.

Abasesenguzi nka Jolino Malukisa wo mu kigo Ebuteli basanga aya makimbirane agaragaza amakimbirane mu ihuriro ry'amashyaka ashyikiye Perezida Tshisekedi, kandi asaba abayobozi gushyira imbere inyungu rusange z’igihugu kuko bageze no mu bihe byo kwemeza ingengo y’imari.

Ku rundi ruhande, umwanya w'a Visi Perezida w'Inteko wagenewe abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Umudepite witwa Christelle Vuanga wo muri Kinshasa na Gratien Iracan wo muri Ituri bamaze gutangaza ko bazahatana.

Jacques Djoli, ushinzwe imirimo y'Inteko, yavuze ko ibikorwa byose biri gukorwa mu mucyo, hubahirizwa amategeko y’imbere mu Nteko. Gusa bamwe mu badepite basabye ko habaho ibiganiro by’ubwumvikane kugira ngo hahoshwe amakimbirane, bitabangamiye amahame ya demokarasi.

@radio Okapi

 Oct 24, 2025 - 08:21