Tshisekedi ari kwegera abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwe mu gushaka ubumwe bw’igihugu

Mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) iri mu bihe bikomeye by’imiyoborere n’umutekano, Perezida Félix Tshisekedi yatanze icyizere gishya cy’ubwiyunge. Mu ijambo yavuze ku itariki ya 30 Kamena (06), hizihizwa umunsi w’ubwigenge, yahamije ko “ubumwe bw’igihugu atari amahitamo, ahubwo ari igisubizo ku kubaho kwacyo”, asaba ko abatavuga rumwe n''ubutegetsi bwe kuza bagashyira hamwe.

kwamamaza

Perezida Tshisekedi yatangaje ko yabonanye n’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Martin Fayulu, iyo nama ikaba yarafashwe nk’intambwe ikomeye mu rugendo rwo gusubiza hamwe abanye-Congo.

Kugeza ubu, ntabwo hatangajwe niba hazabaho ibiganiro rusange by’igihugu nk’uko abatavuga rumwe n’ubutegetsi babyifuza, ariko ibimenyetso birahari. Nyuma yo guhura n’abayobozi b’amadini Gatolika n’Aba-Protestanti, Tshisekedi yashyizeho itsinda rizasesengura uburyo habaho ibiganiro, n’abo bigomba guhuza.

Perezida yanashishikarije abateguye “Pacte social” – barimo Cenco na ECC – ko iyi gahunda yagurwa ikagera no ku bandi bayobozi b’amadini, kugira ngo habeho imyumvire rusange ishingiye ku mahoro arambye.

Umuryango wa politiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, "Ensemble" wa Moïse Katumbi, wasubije ko unyuzwe n'iki gikorwa, ushimangira ko “niba Tshisekedi ashaka kwinjira muri Pacte social, ari intambwe ikomeye twakirana yombi.”

Ibi byose bigaragaza ko mugihe byakorwa ndetse bigashyirwa mu bikorwa, RDC ishobora kuba igana mu murongo w’ubwiyunge buhamye no guharanira ituze ry’igihugu, nubwo hari abakurikiranira hafi ibibera muri iki gihugu bavuga ko bigoranye.

@rfi

 Jul 2, 2025 - 10:21