
Trump yibasiwe n’Abanyafurika bamushinja kwirukira umutungo kamere no gusuzugura abayobozi
Jul 11, 2025 - 09:25
Abaturage b’Ibihugu bitandukanye by’Afurika baraye basabye impinduka mu buryo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibona mo uyu mugabane, nyuma y’inama yabereye muri White House hagati ya Donald Trump n’abakuru b’ibihugu bitanu bya Afurika. Aba bayobozi ni abo muri Mauritania, Guinea-Bissau, Liberia, Senegal na Gabon.
kwamamaza
Iyo nama yatangiye ku wa Gatatu tariki ya 9 Nyakanga (07) 2025, yateguwe mu rwego rwo gushimangira ubufatanye hagati ya Amerika n’Afurika. Trump yavuze ko ibiganiro byibanda ku mahirwe y’ubucuruzi ahari, aho yasabye ko umubano hagati y’Amerika na Afurika wajya “Uva ku mfashanyo ukajya ku bucuruzi”.
Ariko, benshi mu banyafurika ntibabyemera. Abatari bake bagaragaje ko Trump adaha agaciro Afurika, ahubwo afite inyota yo kugera ku mutungo kamere w’uyu mugabane.
Estimé, wo mu murwa mukuru wa Gabon yavuze ati: “Amerika irashaka gusa kugera ku mutungo wacu w’agaciro, nta nyungu bidufitiye mu by’ukuri.”
Hari n’abavuga ko Trump ashaka kubuza Afurika gukorana n’u Bushinwa no guca intege uruhare rw’u Bufaransa kuri uyu mugabane.
Ku rundi ruhande, Lydie wo muri Libreville yavuze ko aba bayobozi b’Afurika bagaragaje intege nke mu biganiro n’ibihugu bikomeye, cyane cyane n’umuntu nka Trump.
Igihe Perezida wa Mauritania, Mohamed Ould Ghazouani, yatangiye kuvuga ku mutungo w’igihugu cye harimo uranium, manganese na lithium, Trump yahise amuca mu ijambo, ati: “Dufite gahunda ndende, niba mwambwira izina n’igihugu gusa byaba ari byiza.”
Perezida wa Gabon, Brice Oligui Nguema, we yagaragaje uko igihugu cye gifite umutungo w’ingenzi, cyane cyane manganese.
Yavuze ati: “Igihugu cyacu kirisanzuye, cyakira abashoramari bose. Niba mutaje, hari abandi bashobora kuza.” Nimugihe U Bushinwa bwamaze gushora asaga miliyari 4.3 z’amadolari muri Gabon gusa.
Perezida wa Liberia, Joseph Boakai, yashimiye Trump kuba yabahaye umwanya, ashimangira ko igihugu cye cyahuye n’ingaruka zikomeye nyuma y’ihagarikwa ry’inkunga ya Amerika, aho habuze 48% by’ingengo y’imari yajyaga mu rwego rw’ubuzima. Ariko Trump yasubije amushimira uburyo avuga Icyongereza, agira ati: “Ni Icyongereza cyiza cyane, wacyize he?”
Ibi byababaje benshi, barimo Claudy wo muri Senegal wavuze ati: “Trump yerekanye agasuzuguro. Ntazi n’ibihugu yatumiye, nabo bari kumwe ku meza y'ibiganiro, nta n’icyo azi ku mategeko y’ibihugu bya Afurika.”
Icyababaje bamwe kurushaho ni uko abaperezida bose bagaragaye nk’abagiye gusaba akazi, bashishikariza Trump gushora imari mu bihugu byabo aho kumushyira imbere ibitekerezo by’ubufatanye bungana.
Jean-Martin wo muri Cameroun yavuze ati: “Ushakishwa ntiyagirana ibiganiro bingana n’ugushaka.”
Ibihugu bitanu byari muri iyo nama bisora 10% ku bicuruzwa bijya muri Amerika, nyamara bifite umutungo kamere w’ingenzi urimo zahabu, peteroli, gazi, zircon, ibiti n’imyunyu y’agaciro n'ibindi. Gusa abaturage bo mu bihugu bitandukanye basaba ko uwo mutungo kamere wajya utunganyirizwa muri Afurika, aho guhora ujyanwa hanze.
@rfi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


